Zaburi 79:1-13

  • Isengesho ryavuzwe igihe abantu bagabaga ibitero ku bagaragu b’Imana

    • “Abadukikije baraduseka” (4)

    • “Dutabare ubigiriye izina ryawe” (9)

    • “Uhane abaturanyi bacu inshuro zirindwi” (12)

Indirimbo ya Asafu.+ 79  Mana, abantu bigabije umurage wawe,+Banduza urusengero rwawe rwera,+Kandi bahindura Yerusalemu amatongo.+   Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+   Amaraso yabo bayamennye muri Yerusalemu hose nk’amazi,Kandi nta wasigaye ngo abashyingure.+   Abaturanyi bacu baradusuzugura.+ Abadukikije baraduseka kandi bakatumwaza.   Yehova, uzarakara ugeze ryari? Ese uzakomeza kurakara kugeza iteka?+ Ese uburakari bwawe buzakomeza kuba bwinshi nk’umuriro utwika kugeza ryari?+   Hana abantu batakumenye,Uhane n’ubwami butasingije izina ryawe.+   Kuko bishe abakomoka kuri Yakobo,Maze igihugu cyabo bakagihindura amatongo.+   Ntutubareho ibyaha bya ba sogokuruza.+ Tebuka utugaragarize imbabazi zawe,+Kuko twacishijwe bugufi cyane.   Mana mukiza wacu, dutabare,+Ubigiriye izina ryawe rihebuje. Udukize kandi utubabarire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.+ 10  Kuki abantu bavuga bati: “Imana yabo iri he?”+ Uzabahane ubaziza ko bamennye amaraso y’abagaragu bawe,+Tubyibonere kandi n’abantu bose babibone. 11  Wumve gutaka kw’imfungwa,+Kandi ukoreshe imbaraga zawe nyinshi, maze urinde abakatiwe urwo gupfa.+ 12  Yehova, uhane abaturanyi bacu inshuro zirindwi,+Ubahora ibitutsi bagututse.+ 13  Naho twebwe abantu bawe, tukaba n’umukumbi wo mu rwuri* rwawe,+Tuzagushimira kugeza iteka ryose. Tuzagusingiza uko ibihe bigenda bisimburana.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.