Zaburi 40:1-17

  • Mushimire Imana ihebuje

    • Ibyo Imana ikora ni byinshi cyane, ntibibarika (5)

    • Ibitambo si byo Imana ibona ko ari byo by’ingenzi (6)

    • “Nishimira gukora ibyo ushaka” (8)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 40  Nakomeje kwiringira Yehova cyane,Na we antega amatwi, yumva gutabaza kwanjye.   Nuko ankura mu rwobo ruteye ubwoba,Ankura mu byondo by’isayo. Hanyuma aranzamura ampagarika ku rutare,Ndahagarara ndakomera.   Hanyuma anyigisha indirimbo nshya,Indirimbo yo gusingiza Imana yacu. Abantu benshi bazabibona batinye,Maze biringire Yehova.   Umuntu ugira ibyishimo ni uwiringira Yehova,Ntahindukire ngo akurikire abantu b’ibyigomeke cyangwa abanyabinyoma.   Yehova Mana yanjye,Ibyo wakoze ni byinshi.Imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi. Nta wagereranywa nawe.Nashatse kuvuga ibyo wakoze no kubirondora,Biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose.   Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse.Ahubwo watumye ntega amatwi amategeko yawe kandi ndayumvira. Ntiwasabye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.   Ni yo mpamvu navuze nti: “Dore ndaje, Ni ko byanditswe mu muzingo kandi ni njye byerekezaho.   Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka,Kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.   Natangaje ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro rinini. Dore sinifashe ngo ndeke kuvuga.Yehova, ibyo urabizi neza. 10  Sinahishe gukiranuka kwawe. Namamaje ubudahemuka bwawe n’ibikorwa byawe byo gukiza. Sinahishe iteraniro ry’abantu benshi urukundo rwawe rudahemuka n’ukuri kwawe.” 11  None Yehova, rwose ngirira impuhwe. Undinde kubera ko ufite urukundo rudahemuka kandi ukaba uri uwizerwa. 12  Ibyago byanjye byabaye byinshi cyane kugeza ubwo ntashobora kubibara. Amakosa yanjye yabaye menshi cyane ku buryo ntashobora kuyamenya yose.Yabaye menshi cyane kuruta umusatsi wo ku mutwe wanjye,Kandi nacitse intege. 13  Yehova, ndakwinginze nkiza. Yehova, banguka untabare. 14  Abanshakisha ngo banyice,Bose bamware kandi bakorwe n’isoni. Abishimira ibyago byanjye,Bahunge kandi basebe. 15  Abambwira bati: “Awa!” Bitegereze bumiwe bitewe n’uko bakozwe n’ikimwaro. 16  Abagushaka boseBishime kandi banezererwe bitewe nawe. Abakunda ibikorwa byawe byo gukiza, Bajye bahora bavuga bati: “Yehova nasingizwe.” 17  Ariko njyewe simfite kirengera kandi ndi umukene.Yehova, rwose nyitaho. Ni wowe umfasha kandi ni wowe unkiza.Mana yanjye, ntutinde.

Ibisobanuro ahagana hasi