Zaburi 98:1-9
-
Yehova ni Umukiza n’Umucamanza ukiranuka
-
Yehova yamenyekanishije ibikorwa bye byo gukiza (2, 3)
-
Indirimbo.
98 Muririmbire Yehova indirimbo nshya,+Kuko yakoze ibintu bitangaje.+
Yadukijije akoresheje ukuboko kwe kw’iburyo, ari ko kuboko kwe kwera.+
2 Yehova yamenyekanishije ibikorwa bye byo gukiza.+
Yahishuriye abatuye isi gukiranuka kwe.+
3 Yibutse urukundo rudahemuka yagaragarije Abisirayeli n’ukuntu yaberetse ko ari uwizerwa.+
Abatuye isi bose babonye ukuntu Imana yakijije abantu bayo.+
4 Mwebwe mwese abatuye isi, nimurangururire Yehova ijwi ryo gutsinda.
Munezerwe kandi murangurure ijwi ry’ibyishimo. Nimumusingize muririmba.+
5 Muririmbire Yehova mumusingiza kandi mucuranga inanga.
Mucurange inanga kandi muririmbe.
6 Muvuze impanda* kandi muvuze ihembe.+
Murangururire imbere y’Umwami Yehova ijwi ryo gutsinda.
7 Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba,N’isi n’abayituye bose.
8 Inzuzi zikome mu mashyi.
Imisozi yose irangururire rimwe ijwi ry’ibyishimo imbere y’Imana,+
9 Kuko Yehova aje gucira isi urubanza.
Azacira isi urubanza rukiranuka,+N’abatuye isi abacire urubanza rutabera.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.