Zaburi 14:1-7

  • Ibiranga umuntu utagira ubwenge

    • “Yehova ntabaho” (1)

    • “Nta n’umwe ukora ibyiza” (3)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi. 14  Abantu batagira ubwenge baribwira bati: “Yehova ntabaho.” Ibikorwa byabo ni bibi kandi Imana irabyanga.Nta n’umwe ukora ibyiza.   Nyamara Yehova areba ku isi ari mu ijuru, akitegereza abantuKugira ngo arebe niba hari ufite ubushishozi, ushaka Yehova.   Abantu bose barayobye,Bose barangiritse. Nta n’umwe ukora ibyiza.Habe n’umwe.   Ese mu bakora ibibi habuze n’umwe ufite ubwenge? Bishimira kurwanya abagaragu b’Imana, nk’uko umuntu yishimira kurya. Ntibasenga Yehova.   Ariko bazicwa n’ubwoba bwinshi,Kuko Yehova aba hafi y’abakiranutsi.   Mwa nkozi z’ibibi mwe,Dore mutuma aboroheje nta cyo bageraho ariko Yehova ni we buhungiro bwabo.   Iyaba i Siyoni haturukaga agakiza ka Isirayeli! Yehova nagarura abantu be bajyanywe mu bindi bihugu,Yakobo azishima, Isirayeli anezerwe.

Ibisobanuro ahagana hasi