Zaburi 88:1-18
Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Mahalati.* Bamwe bayiririmba abandi bikiriza. Masikili* ya Hemani+ umuhungu wa Zera.
88 Yehova Mana mukiza wanjye,+Ku manywa ndagutakira,Kandi na nijoro nza imbere yawe.+
2 Mana, umva isengesho ryanjye.+
Ntega amatwi wumve gutabaza kwanjye.+
3 Nibasiwe n’ibibazo byinshi,+Kandi ndi hafi gupfa.+
4 Abantu babona ko nanjye ndi mu bamanuka bajya mu mva.*+
Nabaye nk’umugabo udashobora kwirwanaho,+
5 Warekewe mu bapfuye.
Meze nk’abantu bishwe, bari mu mva,Abo utacyibuka,Kandi utacyitaho.
6 Wanshyize mu rwobo rwo hasi cyane,Unshyira ahantu h’umwijima, mu mwobo munini cyane w’ikuzimu.
7 Warandakariye cyane numva birandemereye.+
Ibyo unkorera bimeze nk’imivumba ikaze cyane inyituraho. (Sela.)
8 Abo twari tuziranye wabajyanye kure yanjye.+
Watumye banyanga cyane.
Nafatiwe mu mutego kandi sinshobora kuwikuramo.
9 Amaso yanjye ntareba neza kubera agahinda.+
Yehova, naragutakiye burinda bwira.+
Ngutegeye ibiganza ngusenga.
10 Ese abapfuye uzabakorera ibitangaza?
Ese abapfuye batagira icyo bimarira bazahaguruka maze bagusingize?+ (Sela.)
11 Ese urukundo rwawe rudahemuka ruzamamarizwa mu mva?
Cyangwa se ubudahemuka bwawe buzamamarizwa ahantu ho kurimbukira?*
12 Ese ibitangaza byawe bizamenyekanira mu mwijima,Cyangwa se gukiranuka kwawe kumenyekanire mu gihugu cy’abibagiranye?+
13 Nyamara Yehova, ndacyakomeje kugutabaza.+
Ngusenga buri gitondo.+
14 Yehova, kuki wantereranye?+
Ni iki gituma unyirengagiza?+
15 Kuva nkiri mutoNahuye n’imibabaro myinshi kandi nabaga nenda gupfa.+
Nacitse intege cyane bitewe n’ibintu biteye ubwoba wemeye bikangeraho.
16 Warandakariye cyane birandenga.+
Ibintu biteye ubwoba biguturukaho byarampungabanyije.
17 Byankikije nk’amazi umunsi wose.
Byangoteye icyarimwe.
18 Incuti zanjye na bagenzi banjye, warabatwaye ubashyira kure yanjye.+
Umwijima ni yo ncuti yonyine nsigaranye.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu rwobo.”
^ Cyangwa “muri Abadoni.”