Zaburi 137:1-9
137 Twicaraga hafi y’inzuzi z’i Babuloni,+Kandi iyo twibukaga Siyoni twarariraga.+
2 Twari twaramanitse inanga zacu+Mu biti byaho* bimera ku nkombe z’inzuzi.
3 Igihe twari turi yo, abari baratujyanyeyo ku ngufu badusabaga kubaririmbira,+Kandi bakaduseka bishimisha bavuga bati:
“Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni!”
4 Ariko se twari kuririmbira dute indirimbo ya Yehova,Mu gihugu kitari icyacu?
5 Yerusalemu we, ninkwibagirwa,Ukuboko kwanjye kw’iburyo ntikuzashobore gukora.*+
6 Yerusalemu we, ninkwibagirwa,Cyangwa simbone ko ari wowe utuma ngira ibyishimo byinshi,+Ururimi rwanjyeRuzafatane n’urusenge rw’akanwa.
7 Yehova, wibuke ibyo Abedomu bavugaga, ku munsi Yerusalemu yaguyeho,Ukuntu bavugaga bati:
“Nimuyisenye! Nimuyisenye mugeze kuri fondasiyo yayo!”+
8 Wa mujyi wa Babuloni we, ugiye kurimburwa!+
Umuntu uzagukorera nk’ibyo wadukoreye,Akakwishyura ibibi waduteje, azabona imigisha.+
9 Umuntu uzafata abana baweAkabahonda ku rutare, azabona imigisha.+