Zaburi 77:1-20

  • Isengesho ry’umuntu ugeze mu bibazo bikomeye

    • Nzibuka ibyo Imana yakoze (11, 12)

    • ‘Mana, ese hari indi mana ikomeye nkawe?’ (13)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.*Ni indirimbo ya Asafu. 77  Nzarangurura ijwi ntakambire Imana.Nzarangurura ijwi ntakambire Imana, kandi izanyumva.   Igihe nari mfite ibibazo nashatse Yehova. Nijoro narambuye amaboko yanjye nsenga sinananirwa, Ariko sinabonye ihumure.   Mana iyo ntekereje ku byo wakoze numva nifuje kwemerwa nawe.Ndahangayitse kandi nta mbaraga nsigaranye. (Sela.)   Ntunyemerera ngo nsinzire.Narahungabanye sinshobora kuvuga.   Ntekereza ku minsi ya kera,Ngatekereza no ku myaka yo mu bihe byahise.   Nijoro nibuka indirimbo yanjye,*Maze ngafata igihe ngatekereza.Nkora ubushakashatsi nitonze kugira ngo mbone ibisubizo by’ibi bibazo:   Ese Yehova azaduta burundu, Ntiyongere kutwishimira?   Ese ntazongera kutugaragariza urukundo rudahemuka? Ese nta bantu bazabona ibyo yasezeranyije bisohora?   None se Imana yaba yaribagiwe kugira neza,Cyangwa yaba yararakaye ikareka kugira imbabazi? (Sela.) 10  Ubwo se nzajya mpora mvuga ko ikimpangayikishije, Ari uko Ishoborabyose yaretse kudufasha? 11  Nzibuka ibyo Yah yakoze.Nzibuka ibikorwa bitangaje wakoze kera. 12  Nzatekereza ku mirimo yawe yose,Kandi ibikorwa byawe mbihoze ku mutima. 13  Mana, ibikorwa byawe birera. Mana yacu, ese hari indi mana ikomeye nkawe? 14  Ni wowe Mana y’ukuri ikora ibintu bitangaje. Wamenyekanishije imbaraga zawe mu batuye isi. 15  Wakijije* abantu bawe ukoresheje imbaraga zawe.Wakijije abakomoka kuri Yakobo n’abakomoka kuri Yozefu. (Sela.) 16  Mana, amazi yarakubonye.Amazi yarakubonye aribirindura, N’amazi yo mu ndiba y’inyanja arivumbagatanya. 17  Ibicu byasutse amazi. Ijwi ry’inkuba ryumvikaniye mu bicu,Kandi imirabyo yawe imeze nk’imyambi ikwira hirya no hino. 18  Urusaku rw’inkuba wahindishije rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.Imirabyo yamuritse ku isi,Isi irivumbagatanya kandi iratigita. 19  Waciye inzira mu nyanja,Uca inzira mu mazi menshi,Ariko nta muntu wabonye aho wakandagiye. 20  Wayoboye abantu bawe nk’umukumbi,Ukoresheje Mose na Aroni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “indirimbo naririmbaga ncuranga inanga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wacunguye.”