Zaburi 139:1-24
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
139 Yehova, warangenzuye kandi uranzi.
2 Iyo nicaye urabimenya n’iyo mpagurutse urabimenya.
Umenya ibitekerezo byanjye mbere y’igihe.
3 Uba unyitegereza iyo ngenda ndetse n’iyo ndyamye.Ibyo nkora byose urabizi.
4 Yehova, n’iyo ntaragira icyo mvuga,Uba wamaze kubitahura byose uko byakabaye.
5 Urandinze impande zose,Kandi umfashe ukuboko.
6 Uranzi neza kandi rwose ibyo biratangaje.
Iyo mbitekerejeho simbasha kubyiyumvisha.
7 Nacikira he umwuka wawe,Kandi se ni he nakwihisha ku buryo utambona?
8 Niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba undeba.Niyo naba ndi mu Mva,* waba umbona.
9 Niyo naguruka mu kirere, nkanyaruka nk’urumuri rwo mu rukerera,Nkajya gutura kure cyane ku mpera y’inyanja,
10 Aho na ho wanyobora,Kandi ukandinda ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.
11 Ndamutse mvuze nti: “Umwijima uzantwikira,”
Icyo gihe ijoro rinkikije ryahinduka nk’urumuri.
12 Mana, ndetse n’umwijima kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa,Umwijima na wo ugahinduka urumuri.
13 Ni wowe waremye impyiko zanjye.Wampishe* mu nda ya mama.
14 Ndagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.
Imirimo yawe iratangaje,Kandi ibyo mbizi neza.
15 Igihe wandemeraga mu bwihisho,Kandi nkagenda nkurira mu nda ya mama,Wabonaga amagufwa yanjye yose.
16 Wambonye nkiri urusoro.Mu gitabo cyawe hari handitswemoIbirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho,Nubwo nta na rumwe muri zo rwari rwakabayeho.
17 Mana, ibitekerezo byawe ni iby’agaciro kenshi cyane!
Byose ubiteranyirije hamwe byaba ari byinshi cyane!
18 Ngerageje kubibara, byaba byinshi kuruta umusenyi.
Niyo nakanguka ni wowe naba ngitekerezaho.
19 Mana, icyampa gusa ukica ababi!
Icyo gihe sinakongera guhura n’abanyarugomo,
20 Bo bavuga ibyawe bafite intego mbi.*Ni abanzi bawe bakoresha izina ryawe mu buryo budakwiriye.
21 Yehova, abakwanga nanjye ndabanga,Kandi abakwigomekaho na bo ndabazira.
22 Ndabanga cyane!Ni abanzi banjye.
23 Mana, ngenzura umenye umutima wanjye.
Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpangayikisha.
24 Reba niba muri njye hari ikintu cyatuma nkora ibibi,Maze unyobore mu nzira y’iteka.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shewoli.” Ni ukuvuga, imva rusange y’abantu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Wandemeye mu nda ya mama.”
^ Cyangwa “bakurikije ibitekerezo byabo.”