Zaburi 13:1-6

  • Nifuza cyane ko Yehova antabara

    • “Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari?” (1, 2)

    • Yehova ahemba umuntu bitewe n’ibyo yakoze (6)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 13  Yehova, uzanyibagirwa ugeze ryari? Ese uzanyibagirwa iteka ryose? Uzanyirengagiza kugeza ryari?   Nzakomeza guhangayika ngeze ryari?Dore mba mfite agahinda umunsi wose. Umwanzi wanjye azanyishima hejuru ageze ryari?   Yehova Mana yanjye, undebe maze unsubize. Ongera umpe imbaraga kugira ngo ntapfa,   Maze umwanzi wanjye akavuga ati: “Namutsinze!” Rwose ntiwemere ko abanzi banjye bishimira ko natsinzwe.   Ndakwiringiye kandi nzi ko ufite urukundo rudahemuka.Nunkiza umutima wanjye uzanezerwa.   Yehova nzakuririmbira kuko wampembye bitewe n’ibyo nakoze.

Ibisobanuro ahagana hasi