Zaburi 35:1-28
Zaburi ya Dawidi.
35 Yehova, mburanira mu rubanza mburana n’abanzi banjye,+Urwanye abandwanya.+
2 Fata ingabo nini n’intoya,+Uhaguruke untabare.+
3 Fata icumu n’ishoka uhangane n’abankurikirana.+
Umpumurize uti: “Ni njye mukiza wawe.”+
4 Abampiga bamware kandi basebe.+
Abacura umugambi wo kungirira nabi bahunge kandi bakorwe n’isoni.
5 Babe nk’umurama* utumurwa n’umuyaga,Kandi umumarayika wa Yehova abirukane.+
6 Inzira yabo izahinduke umwijima kandi inyerere,Igihe umumarayika wa Yehova azaba abirukankana.
7 Kuko banteze umutego w’urushundura bampora ubusa.
Bancukuriye umwobo kandi ntarabagiriye nabi.
8 Ibyago bizabagereho bibatunguye,Kandi umutego w’urushundura bateze bazabe ari bo bawugwamo.
Bazawufatirwemo maze barimbuke.+
9 Ariko njye nzishimira Yehova.
Nzishimira ibyo yakoze kugira ngo ankize.
10 Nzavuga nti:
“Yehova, ni nde umeze nkawe?
Ni wowe urokora utagira kirengera, ukamukiza umurusha imbaraga.+
Ukiza utagira kirengera n’umukene, ukabarinda abashaka gutwara ibyabo.”+
11 Abatangabuhamya b’abagome barahaguruka,+Bakanshinja ibyo ntazi.
12 Bangirira nabi kandi narabagiriye neza,+Bigatuma ngira agahinda kenshi.
13 Nyamara iyo barwaraga, nambaraga imyenda y’akababaro,*Nkibabaza, nkareka kurya no kunywa.
Kandi iyo amasengesho yanjye atasubizwaga,
14 Narabahangayikiraga cyane nk’uko umuntu ahangayikira incuti ye cyangwa umuvandimwe we,Nkagenda nunamye bitewe n’agahinda kenshi, meze nk’umuntu wapfushije mama we.
15 Ariko iyo nabaga mfite ibibazo barishimaga bagateranira hamwe.
Bishyiraga hamwe kugira ngo bantere bantunguye.
Bahoraga bansebya.
16 Abantu batubaha Imana baranseka.* Barandakarira cyane,Bakampekenyera amenyo.+
17 Yehova, uzakomeza kubireba nta cyo ubikoraho ugeze ryari?+
Nkiza ibitero byabo.+
Kiza ubuzima bwanjye bw’agaciro kenshi, uburinde intare zikiri nto.+
18 Nzagushimira ndi mu iteraniro rinini.+
Nzagusingiza ndi kumwe n’abantu benshi.
19 Ntiwemere ko abanyanga nta mpamvu banyishima hejuru.
Ntiwemere ko abanyangira ubusa+ bacirana isiri* bashaka kungirira nabi.+
20 Kuko batavuga amagambo y’amahoro.
Ahubwo bakomeza guhimba ibinyoma, bakabeshyera abanyamahoro.+
21 Baranyasamiye,Bamwaza bavuga bati: “Ahaaa! Ahaaa! Turakwiboneye.”
22 Yehova, warabibonye. Ntuceceke.+
Yehova, ntumbe kure.+
23 Haguruka wite ku rubanza rwanjye.
Yehova Mana yanjye, mburanira.
24 Yehova Mana yanjye, ncira urubanza ukurikije amahame yawe akiranuka,+Kandi ntiwemere ko banyishima hejuru.
25 Ntiwemere ko bavuga bati: “Ahaaa! Icyo twashakaga turakibonye!”
Ntiwemere ko bavuga bati: “Twamumize bunguri!”+
26 Abishimira ibyago byanjye bose,Bamware kandi bakorwe n’isoni.
Abishyira hejuru banyirataho bose, bamware kandi basebe.
27 Ariko abishimira gukiranuka kwanjye nibarangurure amajwi y’ibyishimo kandi banezerwe.
Bajye bahora bavuga bati:
“Yehova nasingizwe, kuko yishimira ko umugaragu we agira amahoro.”+
28 Icyo gihe ni bwo nzavuga gukiranuka kwawe,+Kandi nzagusingiza umunsi wose.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
^ Cyangwa “ibigunira.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abantu batubaha Imana banseka bishakira umugati.”
^ Cyangwa “bicirana ijisho.”