Zaburi 44:1-26
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi y’abahungu ba Kora.+ Masikili.*
44 Mana, twumvise ibyo wakoze.
Ba sogokuruza batubwiye ibyo wakoze mu gihe cyabo,+Batubwira ibyo wakoze mu bihe bya kera,Tubyiyumvira n’amatwi yacu.
2 Wirukanye abantu bo mu bihugu byinshi ukoresheje imbaraga zawe,+Maze aho bari batuye uhatuza ba sogokuruza.+
Watsinze abantu bo muri ibyo bihugu urabirukana.+
3 Ba sogokuruza ntibigaruriye igihugu bitewe n’inkota zabo,+Kandi imbaraga zabo si zo zatumye batsinda.+
Ahubwo batsinze bitewe n’imbaraga zawe no gukomera kwawe+ hamwe no kugira neza kwawe,Kuko wabakunze.+
4 Mana, ni wowe Mwami wanjye.+
Utegeke ko Yakobo atsinda bidasubirwaho.
5 Nudufasha tuzirukana abanzi bacu.+
Abahagurukira kuturwanya tuzabatsinda mu izina ryawe.+
6 Erega umuheto wanjye si wo niringiye,Kandi inkota yanjye ntishobora kunkiza.+
7 Wadukijije abanzi bacu,+Ukoza isoni abatwanga.
8 Tuzasingiza Imana umunsi wose,Kandi tuzasingiza izina ryawe iteka ryose. (Sela.)
9 Ariko noneho waradutaye ukomeza kudukoza isoni.
Nta nubwo ukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.
10 Ukomeza gutuma dusubira inyuma,+ tugahunga umwanzi wacu.
Abatwanga bafata ibyo bashaka byose bakijyanira.
11 Wadutanze nk’intama, kugira ngo tumere nk’ibyokurya.
Wadutatanyirije mu bihugu byinshi.+
12 Wagurishije abantu bawe ku buntu,+Kandi nta nyungu wabonye ku kiguzi cyabo.
13 Watumye dukorwa n’isoni imbere y’abaturanyi bacu.
Abadukikije bose baraduseka bakatumwaza.
14 Watumye abantu bo mu bindi bihugu badusuzugura.+
Abantu batuzunguriza umutwe bakaduseka.
15 Bankoza isoni umunsi wose,Kandi mporana ikimwaro,
16 Bitewe n’abantuka ndetse n’abamvuga nabi,Hamwe n’umwanzi wanjye urimo yihorera.
17 Ibyo byose byatugezeho ariko ntitwakwibagiwe,Kandi ntitwishe isezerano ryawe.+
18 Ntitwaguteye umugongo ngo tube abahemu,Kandi ntitwaretse gukora ibyo ushaka.
19 Ariko dore watumye dutsindwa kandi uduteza inyamaswa.*
Watumye duhura n’imibabaro myinshi.
20 Iyo twibagirwa izina ry’Imana yacu,Cyangwa tukagira indi mana dusenga,
21 Imana yari kubibona,Kuko imenya ibihishe mu mitima.+
22 None duhora twicwa ari wowe tuzira.
Twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.+
23 Yehova, kuki umeze nk’umuntu usinziriye?+
Kanguka udutabare. Ntudutererane ubuziraherezo.+
24 Kuki utwirengagiza?
Kuki ureba imibabaro yacu n’akarengane ntugire icyo ukora?
25 Dore twaryamishijwe mu mukungugu.
Inda yacu yafatanye n’ubutaka.+
26 Haguruka udutabare.+
Dukize* kubera ko ufite urukundo rudahemuka.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ingunzu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ducungure.”