Zaburi 46:1-11
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora. Iyi ndirimbo iririmbwa mu njyana ya Alamoti.*
46 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu.Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.
2 Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka,N’imisozi ikanyeganyega ikiroha mu ndiba y’inyanja,
3 Amazi yayo akivumbagatanya, akazana ifuro,N’imisozi igatigiswa no guhorera kwayo. (Sela.)
4 Hari uruzi ruturukaho indi migezi myinshi ituma umujyi w’Imana wishima.Uwo mujyi ni wo urimo ihema ryera kandi rihebuje ry’Isumbabyose.
5 Imana iri muri uwo mujyi, ntushobora kurimburwa.
Imana izawutabara mu rukerera.
6 Abantu bo mu bihugu baravurunganye, ubwami bukurwaho.Imana yumvikanishije ijwi ryayo maze isi irashonga.
7 Yehova nyiri ingabo ari kumwe natwe.Imana ya Yakobo ni yo duhungiraho tukagira umutekano.* (Sela.)
8 Nimuze murebe ibikorwa bya Yehova,Ukuntu yakoze ibintu bitangaje mu isi.
9 Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.
Umuheto arawuvunagura n’icumu araricagagura.Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.
10 “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari njye Mana.
Nzahabwa icyubahiro mu bihugu byose.Nzahabwa icyubahiro mu isi.”
11 Yehova nyiri ingabo ari kumwe natwe.Imana ya Yakobo ni yo duhungiraho tukabona umutekano. (Sela.)
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ni igihome kirekire kidukingira.”