Zaburi 71:1-24
71 Yehova, ni wowe nahungiyeho.
Ntuzemere ko nkorwa n’isoni.+
2 Unkize kandi undokore kubera ko ukiranuka.
Untege amatwi* kandi unkize.+
3 Umbere nk’inzu y’umutamenwa* yubatse ku rutare,Nzajya mpora mpungiramo.
Utegeke ko nkizwa,Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho, nkabona umutekano.+
4 Mana yanjye, unkize umuntu mubi,+N’umuntu urenganya abandi kandi akabakandamiza.
5 Yehova Mwami w’Ikirenga,Ni wowe niringira kandi ni wowe nizera kuva nkiri muto.+
6 Uhereye igihe navukiye ni wowe nishingikirizaho.
Ni wowe wankuye mu nda ya mama.+
Nzahora ngusingiza.
7 Abantu benshi iyo bambonye barantangarira kandi bakanshima,Ariko nzi ko ari wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
8 Mpora ngushima.+
Mvuga ubwiza bwawe bukarinda bwira.
9 Ntunte ngeze mu zabukuru,+Kandi ntuntererane imbaraga zanjye zimaze kuba nke.+
10 Abanzi banjye bavuga amagambo bandwanya,N’abashaka kunyica bakagambana,+
11 Bagira bati: “Imana yaramutaye.
Nimumukurikire mumufate kuko atagira umutabara.”+
12 Mana, ntukomeze kumba kure.
Mana yanjye, banguka untabare.+
13 Abandwanya bakorwe n’isoni,Kandi barimbuke.+
Abanyifuriza ibyago basebe,Kandi bacishwe bugufi.+
14 Ariko njye nzakomeza gutegereza.
Nzagusingiza, ndetse ndushe uko nabikoraga mbere.
15 Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe,+Mvuge ibikorwa byawe byo gukiza burinde bwira,Nubwo ari byinshi cyane ku buryo ntabasha kubibara byose.+
16 Yehova Mwami w’Ikirenga,Nzaza mvuge ibikorwa byawe bikomeye.
Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe.
17 Mana, wanyigishije kuva nkiri muto,+Kandi kugeza n’ubu ndacyavuga imirimo yawe itangaje.+
18 Mana, ntundeke nubwo ngeze mu zabukuru kandi nkaba mfite imvi.+
Reka mbwire ab’igihe kizaza iby’imbaraga zawe,Mbwire n’abazakurikiraho ibyo gukomera kwawe.+
19 Mana, gukiranuka kwawe kurahambaye.+
Wakoze ibintu byinshi bikomeye.
Mana, ni nde uhwanye nawe?+
20 Nubwo watumye mpura n’ibyago byinshi n’ibibazo byinshi,+Ongera unsubizemo imbaraga,Kandi unkure mu mazi menshi.*+
21 Unyongerere icyubahiro,Undinde kandi umpumurize.
22 Nanjye nzagusingiza ncuranga igikoresho cy’umuziki gifite imirya,Kubera ubudahemuka bwawe Mana.+
Uwera wa Isirayeli,Nzagusingiza ndirimba ncuranga n’inanga.
23 Igihe nzaba ngusingiza ndirimba, nzarangurura ijwi ry’ibyishimo,+Kubera ko wankijije.*+
24 Nzavuga ibyo gukiranuka kwawe burinde bwira,+Kuko abanyifuriza gupfa bamwaye bagakorwa n’isoni.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “wuname untege amatwi.”
^ Ni inzu ikomeye cyane.
^ Cyangwa “umwobo muremure.”
^ Cyangwa “wancunguye.”