Zaburi 65:1-13

  • Imana yita ku isi

    • “Ni wowe wumva amasengesho” (2)

    • “Umuntu ugira ibyishimo ni uwo utoranya” (4)

    • Imana itanga imigisha myinshi (11)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo ya Dawidi. 65  Mana, ukwiriye gusingirizwa muri Siyoni.Ibyo twagusezeranyije tuzabisohoza.   Ni wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.   Amakosa yambanye menshi,Ariko ni wowe utwikira ibyaha byacu.   Umuntu ugira ibyishimo ni uwo utoranya ukamwiyegereza,Kugira ngo ature mu bikari byawe. Tuzahaga ibyiza byo mu nzu yawe,Ari rwo rusengero rwawe rwera.   Mana mukiza wacu, uzadusubiza ukoresheje ibikorwa byawe biteye ubwoba bigaragaza gukiranuka kwawe.Abantu bose batuye ku isi, harimo n’abatuye kure cyane hakurya y’inyanja,Barakwiringira.   Washyizeho imisozi urayikomeza ukoresheje imbaraga zawe.Ni ukuri ufite ububasha bwinshi.   Utuma inyanja irimo imiraba ihorera cyane, ituza.Nanone ucecekesha imivurungano y’abantu bo ku isi.   Abatuye mu duce twa kure cyane tw’isi bazagira ubwoba bitewe n’ibikorwa byawe bitangaje.Utuma abantu bose batuye iburasirazuba kugera iburengerazuba, barangurura amajwi y’ibyishimo.   Wita ku isi,Ugatuma yeraho ibintu byinshi cyane kandi byiza. Wayishyizemo imigezi myinshi cyane.Utuma ku isi hamera ibyokurya bitunga abantu,Kuko uko ari ko wayiremye. 10  Uyobora amazi mu mirima, ugasanza ubutaka bukamera neza.Ubugushamo imvura bukoroha, ugaha umugisha imbuto zibumeramo. 11  Buri mwaka utanga imigisha myinshi.Aho wajya hose haba hari ibintu byiza byinshi. 12  Inzuri zo mu butayu zihora zitoshye,Kandi imisozi na yo iranezerwa. 13  Inzuri ziriho imikumbi myinshi,N’ibibaya birimo ibinyampeke byinshi. Ibintu byose birangurura amajwi byishimye. Byose biraririmba.

Ibisobanuro ahagana hasi