Zaburi 76:1-12

  • Imana izatsinda abanzi ba Siyoni

    • Imana ikiza aboroheje (9)

    • Icisha bugufi abanzi b’abibone (12)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa hacurangwa inanga.Ni indirimbo ya Asafu. 76  Imana irazwi mu Buyuda.Izina ryayo rirakomeye muri Isirayeli.   Ihema ryayo riri i Salemu,Kandi ituye i Siyoni.   Ni ho yavunaguriye imyambi yaka umuriro,Ingabo, inkota n’izindi ntwaro z’intambara. (Sela.)   Mana, ufite ubwiza burabagirana.Ufite icyubahiro kiruta icy’imisozi yuzuye inyamaswa bahiga.   Abantu b’intwari batwawe ibyabo. Bafashwe n’ibitotsi barasinzira.Abasirikare bose b’intwari bananiwe kwirwanaho.   Mana ya Yakobo,Igihano cyawe cyatumye abagendera mu magare y’intambara n’amafarashi, byose birimbuka.   Uteye ubwoba rwose! Ni nde wakwihanganira uburakari bwawe bwinshi?   Waciye urubanza uri mu ijuru.Isi yagize ubwoba maze iraceceka,   Igihe Imana yahagurukiraga guca urubanza,Kugira ngo ikize aboroheje bo ku isi bose. (Sela.) 10  Iyo abantu barakaye, bituma usingizwa,Kandi iyo bakomeje kurakara uhabwa icyubahiro. 11  Muhe isezerano Yehova Imana yanyu kandi muzarisohoze. Mwebwe mwese abamukikije,Mumuzanire impano mutinya. 12  Azacisha bugufi abayobozi b’abibone.Atuma abami b’isi bagira ubwoba bwinshi.

Ibisobanuro ahagana hasi