Zaburi 36:1-12

  • Urukundo rudahemuka rw’Imana rurahebuje

    • Umuntu mubi ntatinya Imana (1)

    • Imana ni yo soko y’ubuzima (9)

    • “Urumuri rwawe ni rwo rutuma tubona umucyo (9)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi, umugaragu wa Yehova. 36  Ibitekerezo bibi biri mu mutima w’umunyabyaha ni byo bituma akora ibikorwa bibi,Kandi ntatinya Imana.   Arishuka cyane,Ku buryo atamenya icyaha cye ngo acyange.   Amagambo avuga aba ari mabi, kandi yuzuye uburyarya.Ntagaragaza ubushishozi ngo akore ibyiza.   Iyo ari ku buriri bwe acura imigambi yo gukora ibibi. Yitwara nabi,Kandi ntiyanga ibibi.   Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rugera ku ijuru.Ubudahemuka bwawe bugera mu bicu.   Mana, gukiranuka kwawe kumeze nk’imisozi miremire.Imanza uca zimeze nk’amazi maremare kandi magari. Yehova, ni wowe ubeshaho abantu n’inyamaswa.   Mana, mbega ukuntu urukundo rwawe rudahemuka ari urw’agaciro kenshi! Abantu bahungira mu mababa yawe.   Banywa ibyiza biruta ibindi byo mu nzu yawe bagahaga.Ubaha ibyiza byinshi kugira ngo babyishimire, bikabageraho bimeze nk’amazi menshi y’umugezi.   Ni wowe soko y’ubuzima.Urumuri rwawe ni rwo rutuma tubona umucyo. 10  Komeza kugaragariza abakuzi urukundo rudahemuka,Kandi gukiranuka kwawe kugume ku bakiranutsi. 11  Ntiwemere ko abibone banyibasira,Cyangwa ngo wemere ko abagome banyirukana nkabura aho nerekeza. 12  Abakora ibibi baratsinzwe.Bagushijwe hasi ntibabasha guhaguruka.

Ibisobanuro ahagana hasi