Zaburi 62:1-12

  • Imana ni yo Mukiza nyakuri

    • “Ntegereje Imana nihanganye” (1, 5)

    • ‘Mujye mubwira Imana ibintu byose biri mu mitima yanyu’ (8)

    • Abantu ni umwuka gusa (9)

    • Ntukiringire ubutunzi (10)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.* Ni indirimbo ya Dawidi. 62  Ntegereje Imana nihanganye,Kuko ari yo inkiza.+   Mu by’ukuri, ni igitare cyanjye n’umukiza wanjye. Ni yo mpungiraho nkagira umutekano.+ Sinzanyeganyezwa ngo niture hasi.+   Muzakomeza kugaba igitero ku wo mushaka kwica mugeze ryari?+ Mwese mumeze nk’urukuta ruhengamye, urukuta rw’amabuye rwenda kugwa.   Bajya inama bagamije kwambura umuntu umwanya ukomeye afite.* Bishimira kubeshya. Basabira abantu imigisha, ariko mu mitima yabo bakabifuriza ibyago.+ (Sela)   Ntegereje Imana nihanganye,+Kuko ari yo niringira.+   Mu by’ukuri ni igitare cyanjye n’umukiza wanjye. Ni yo mpungiraho nkagira umutekano. Sinzanyeganyezwa!+   Imana ni yo inkiza kandi ikampa icyubahiro. Imana ni yo gitare cyanjye gikomeye n’ubuhungiro bwanjye.+   Mwa bantu mwe, mujye muyiringira igihe cyose. Mujye muyibwira ibintu byose biri mu mitima yanyu.+ Imana ni yo buhungiro bwacu.+ (Sela)   Abantu ni umwuka gusa. Abantu si abo kwiringirwa.+ Bose bashyizwe ku munzani maze umwuka ubarusha kuremera.+ 10  Ntukumve ko niwiba cyangwa ukambura abandi,Ari bwo uzaba umukire. Ubutunzi bwawe nibuba bwinshi, ntukabwiringire.+ 11  Imana yaravuze bwa mbere kandi nongera kumva isubiyemo iti: “Imana ni yo itanga imbaraga.”+ 12  Yehova, ugira urukundo rudahemuka,+Kuko ukorera umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “icyubahiro cye.”