Zaburi 150:1-6
150 Nimusingize Yah!*+
Nimusingirize Imana ahera hayo.+
Muyisingize muri munsi y’ijuru rigaragaza imbaraga zayo.+
2 Muyisingize kubera imirimo yayo ikomeye.+
Muyisingize kuko ikomeye cyane.+
3 Muyisingize muvuza ihembe.+
Muyisingize mucuranga inanga n’ibindi bikoresho bifite imirya.+
4 Muyisingize muvuza ishako*+ kandi mubyina muzenguruka.
Muyisingize muvuza umwironge+ n’inanga.+
5 Muyisingize muvuza ibyuma bifite amajwi anogeye amatwi,Muyisingize muvuza ibyuma birangira.+
6 Ibihumeka byose nibisingize Yah.
Nimusingize Yah!*+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.