Zaburi 108:1-13

  • Isengesho ryo gusaba gutsinda abanzi

    • Gutabarwa n’umuntu nta cyo bimaze (12)

    • “Imana ni yo izaduha imbaraga” (13)

Indirimbo ya Dawidi. 108  Mana, niyemeje kukubera indahemuka. Rwose nzakubera indahemuka. Nzakuririmbira kandi ngucurangire.   Reka mbyuke. Reka mbyuke izuba ritararasa kuko nshaka gucuranga inanga n’ibindi bikoresho by’umuzika.   Yehova, nzagusingiriza mu bantu benshi,Nzakuririmbira ndi mu bantu bo mu bindi bihugu.   Urukundo rwawe rudahemuka ni rwinshi, rugera ku ijuru,Kandi uhora uri uwo kwizerwa.   Mana, garagariza mu ijuru ko ukomeye,Kandi abantu bose bo ku isi ubereke icyubahiro cyawe.   Mana, koresha imbaraga zawe udukize,Kandi udusubize kugira ngo abo ukunda barokoke.   Imana yera yaravuze* iti: “Nzishima ntange i Shekemu habe umurage w’abantu banjye,Kandi nzapima ikibaya cya Sukoti ngihe uwo nshaka.   Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k’Abamanase na ko ni akanjye.Akarere ka Efurayimu ni ingofero* yanjye.Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.   Mowabu ni nk’ibase nkarabiramo. Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye. Nzarangurura ijwi nishimira ko natsinze u Bufilisitiya.” 10  Ni nde uzanjyana mu mujyi ugoswe n’inkuta? Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu? 11  Ese hari undi utari wowe Mana wadutaye?Mana yacu, dore ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba! 12  Dutabare udukize amakuba,Kuko gutabarwa n’umuntu nta cyo byamara. 13  Imana ni yo izaduha imbaraga.Yo ubwayo izakandagira abanzi bacu.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Imana yavuze iri ahantu hayo hera.”
Cyangwa “igihome.”