Zaburi 117:1, 2

  • Abantu bose bo ku isi nibasingize Yehova

    • Urukundo rudahemuka rw’Imana ni rwinshi cyane (2)

117  Mwa bantu bo ku isi mwe, nimusingize Yehova.Bantu mwese nimumushimire,   Kuko urukundo rudahemuka yatugaragarije ari rwinshi.Yehova ahora ari uwizerwa kugeza iteka ryose. Nimusingize Yah!*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni impine y’izina Yehova.