Zaburi 81:1-16
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Gititi.”* Ni zaburi ya Asafu.+
81 Murangururire Imana ijwi ry’ibyishimo, yo mbaraga zacu.+
Murangururire Imana ya Yakobo ijwi ryo gutsinda.
2 Mutere indirimbo kandi mufate ishako.*
Mufate inanga ivuga neza n’ibindi bikoresho by’umuziki.*
3 Muvuze ihembe mu ntangiriro z’ukwezi,*+Murivuze ku munsi mukuru wacu, igihe ukwezi kuba kugaragara kose.*+
4 Kuko iryo ari itegeko ryategetswe Abisirayeli.
Ni itegeko ry’Imana ya Yakobo.+
5 Yarishyiriyeho Yozefu kugira ngo rijye rimwibutsa,+Igihe yanyuraga mu gihugu cya Egiputa.+
Twumvise ijwi ariko ntitwamenye uwavugaga.
6 Imana iravuze iti: “Namukijije imitwaro iremereye yahekaga+Amaboko ye areka gutwara igitebo.*
7 Igihe wari ufite ibibazo warantabaje ndagutabara.+
Nagushubije ndi mu gicu cyijimye.+
Nakugeragereje ku mazi y’i Meriba.*+ (Sela)
8 Nimwumve bantu banjye.
Mureke mbagire inama. Bisirayeli mwe, iyaba gusa mwantegaga amatwi.+
9 Ntimukagire izindi mana musenga,Kandi ntimukunamire ibigirwamana.+
10 Njyewe Yehova, ndi Imana yawe,Imana yagukuye mu gihugu cya Egiputa.+
Asama cyane maze nkugaburire uhage.+
11 Ariko abantu banjye banze kumva ibyo mbabwira.
Isirayeli yanze kunyumvira.+
12 Ni yo mpamvu nabaretse bagakurikiza imitima yabo yinangiye,Bagakora ibyo bibwira ko ari byiza.+
13 Iyaba gusa abantu banjye baranyumviye!+
Iyaba Isirayeli yarakurikije amategeko yanjye!+
14 Mba narahise ntsinda abanzi babo.
Mba narakoresheje imbaraga zanjye nkibasira ababarwanya.+
15 Abanga Yehova bazaza aho ari bafite ubwoba,Bazagerwaho n’ibyago iteka ryose.
16 Ariko uzakomeza kugaburira abantu bawe ingano nziza kurusha izindi,+Kandi uzabaha ubuki bwo mu rutare baburye bahage.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Ni ibikoresho by’umuziki bifite imirya.
^ Cyangwa “ku munsi ukwezi kwabonekeyeho.”
^ Cyangwa “igihe ukwezi kuba ari inzora.”
^ Uko bigaragara aha berekeza ku bitebo byakoreshwaga n’abacakara, bari gutunda ibikoresho by’ubwubatsi.
^ Bisobanura “intonganya.”