Zaburi 27:1-14

  • Yehova ni we undinda

    • Nishimira urusengero rw’Imana (4)

    • Niyo ababyeyi banta, Yehova we yanyitaho (10)

    • “Iringire Yehova” (14)

Zaburi ya Dawidi. 27  Yehova ni urumuri rwanjye+ n’umukiza wanjye. Nzatinya nde?+ Yehova ni we undinda.+ Ni nde uzantera ubwoba?   Igihe abagizi ba nabi, ari na bo banzi banjye, bandwanyaga, bakantera bashaka kunyica,+Barasitaye baragwa.   Nubwo naba ngoswe n’ingabo,Sinzagira ubwoba.+ Nubwo nahura n’intambara,Nabwo nzakomeza kumwiringira.   Ikintu kimwe nasabye Yehova,Ari na cyo nifuza,Ni uko natura mu nzu ya Yehova iminsi yose yo kubaho kwanjye,+Nkareba ubwiza bwa Yehova,Kandi nkitegereza urusengero rwe nishimye.+   Kuko ku munsi w’amakuba azampisha ahantu hari umutekano.+ Azampisha mu bwihisho bw’ihema rye.+ Azanshyira ku rutare rurerure, kugira ngo abanzi banjye batangirira nabi.+   Natsinze abanzi banjye bose bangose. Nzatamba ibitambo mu ihema rye ndangurura ijwi ry’ibyishimo. Nzaririmbira Yehova musingiza.   Yehova, ningutakira ujye unyumva,+Ungirire neza kandi unsubize.+   Navuze ibyawe ngira nti: “Nimushake uko mwakwemerwa n’Imana.” Yehova, nzakora uko nshoboye nemerwe nawe.+   Mana, ntunyirengagize.+ Ntundakarire ngo unyirukane,Ahubwo untabare.+ Mana mukiza wanjye, ntundeke kandi ntuntererane. 10  Niyo papa na mama banta,+Nzi ko wowe Yehova, uzanyakira.+ 11  Yehova, nyigisha inzira yawe+Kandi unyobore mu nzira yo gukiranuka, unkize abanzi banjye. 12  Ntundeke ngo abanzi banjye bangenze uko bashaka,+Kuko hari abiyemeje kunshinja ibinyoma,+Kandi bankangisha kungirira nabi. 13  Ese iyo ntizera ko nzaba nkiriho ngo mbone ineza ya Yehova,Nari kuba uwa nde?*+ 14  Iringire Yehova.+ Gira ubutwari kandi ukomere.+ Rwose, iringire Yehova.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Nizeye ntashidikanya ko nzabona ineza ya Yehova nkiriho.”