Zaburi 86:1-17

  • Nta mana imeze nka Yehova

    • Yehova yiteguye kubabarira (5)

    • Abantu bose bo ku isi bazasenga Yehova (9)

    • ‘Unyigishe amategeko yawe’ (11)

    • ‘Mfasha ntinye izina ryawe n’umutima wanjye wose’ (11)

Isengesho rya Dawidi. 86  Yehova, ntega amatwi* kandi unsubizeKuko ndi imbabare nkaba n’umukene.   Mana ndinda kuko ndi indahemuka. Uri Imana yanjye.Nkiza kuko ndi umugaragu wawe kandi nkaba nkwiringira.   Yehova, ungirire neza,Kuko ngutabaza bukarinda bwira.   Yehova, utume nishima kuko ndi umugaragu wawe,Kandi akaba ari wowe mpanze amaso.   Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira.Urukundo rudahemuka ugaragariza abagusenga bose ni rwinshi.   Yehova, tega amatwi wumve isengesho ryanjye.Wumve ibyo ngusaba maze umfashe.   Igihe nzaba mfite ibibazo nzagutabaza,Kuko nzi ko uzantabara.   Yehova, mu mana zose nta n’imwe ihwanye nawe,Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.   Yehova, abantu bose waremyeBazaza imbere yawe bagupfukamire,Kandi bazasingiza izina ryawe, 10  Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje.Ni wowe Mana yonyine. 11  Yehova, nyigisha amategeko yawe, Kandi nanjye nzumvira inama zawe. Umfashe kugira ngo ntinye izina ryawe n’umutima wanjye wose. 12  Yehova Mana yanjye, ndagusingiza n’umutima wanjye wose,Kandi nzasingiza izina ryawe iteka ryose, 13  Kuko urukundo rudahemuka ungaragariza ari rwinshi.Warankijije, umvana mu Mva. 14  Mana, abibone biyemeje kundwanya.Abantu b’abagome barashaka kunyica,Kandi ntibakwitayeho. 15  Ariko wowe Yehova, uri Imana igira imbabazi nyinshi n’impuhwe,Itinda kurakara, yizerwa kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka. 16  Unyiteho kandi ungirire neza. Umpe imbaraga kuko ndi umugaragu wawe.Ukize umuhungu w’umuja wawe. 17  Yehova, nkorera ikimenyetso kigaragaza ineza yawe,Kugira ngo abanyanga bakibone maze bakorwe n’isoni. Nzi neza ko ari wowe umfasha kandi ukampumuriza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “unama untege amatwi.”