Zaburi 73:1-28

  • Umuntu w’indahemuka yongera kubona ibintu nk’uko Imana ibibona

    • “Intambwe zanjye zari hafi kuyoba” (2)

    • “Nahoraga mpangayitse umunsi wose” (14)

    • “Kugeza ubwo nagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana” (17)

    • Ababi bari ahantu hanyerera (18)

    • Kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro (28)

Indirimbo ya Asafu.+ 73  Ni ukuri, Imana igirira neza Isirayeli. Igirira neza abafite imitima itanduye.+   Ariko njye, intambwe zanjye zari hafi kuyoba. Ibirenge byanjye byari bigiye kunyerera.+   Kuko nagiriraga ishyari abiyemera,Kandi nkabona abantu babi bafite amahoro.+   Bapfa neza, batababara. Baba bafite ubuzima bwiza, kandi barariye neza.+   Nta nubwo bahura n’imihangayiko nk’iy’abandi bantu,+Kandi ntibagira ingorane nk’izo abandi bahura na zo.+   Ni cyo gituma ubwibone bwabo bugaragarira bose nk’umukufi wo mu ijosi,+Kandi bahorana urugomo nk’uko umuntu ahora yambaye imyenda.   Amaso yabo aba yarahenengeye bitewe no kubyibuha cyane. Baba batunze ibirenze ibyo umuntu yatekereza.   Barasekana kandi bakavuga ibibi.+ Birata bavuga ibyo gukandamiza abandi.+   Bavugana ubwirasi nkaho bari hejuru ku ijuru,Kandi bazerera mu isi bavuga ibyo bishakiye. 10  Abantu b’Imana barabasanga,Kandi banywa ku mazi yabo* menshi. 11  Baravuga bati: “Imana yabimenya ite?+ Kandi se Isumbabyose yabibwirwa n’iki?” 12  Uko ni ko abantu babi bameze. Biberaho nta kibahangayikishije.+ Ubutunzi bwabo buhora bwiyongera.+ 13  Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa,Kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko nta kosa mfite.+ 14  Nahoraga mpangayitse umunsi wose,+Ngacyahwa buri gitondo.+ 15  Icyakora iyo nza kuvuga ibyo bintu,Nari kuba ngambaniye abantu bawe. 16  Nagerageje kubitekerezaho ngo mbisobanukirwe,Ariko birampangayikisha cyane, 17  Kugeza ubwo nagiye mu rusengero rukomeye rw’Imana,Maze nsobanukirwa neza amaherezo y’ababi. 18  Ni ukuri, ni nk’aho ubashyira ahantu hanyerera,+Kugira ngo bazagwe, kandi barimbuke.+ 19  Mbega ngo barahura n’ibibazo!+ Barimbuka mu kanya gato, iherezo ryabo rikaba ribi cyane. 20  Yehova, nk’uko inzozi zibagirana nyuma yo gukanguka,Ni ko nawe uzabibagirwa. 21  Nagize agahinda kenshi mu mutima,+Numva ndababaye cyane. 22  Nabaye nk’umuntu w’injiji kandi nta bwenge nari mfite. Nari meze nk’inyamaswa imbere yawe. 23  Ariko ubu mporana nawe. Wamfashe ukuboko kw’iburyo.+ 24  Inama ungira ni zo zinyobora,+Kandi amaherezo, uzampesha icyubahiro.+ 25  Nta wundi mfite mu ijuru utari wowe,Kandi mu isi nta wundi nishimira uretse wowe.+ 26  Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucika intege,Ariko Imana ni igitare cyanjye. Ndayiringira n’umutima wanjye wose. Ni Imana yanjye kugeza iteka ryose.+ 27  Abakomeza kuba kure yawe bazarimbuka. Uzarimbura* umuntu wese ukureka akajya gusenga izindi mana.*+ 28  Ariko njyewe, kwegera Imana ni byo bimfitiye akamaro.+ Yehova we Mwami w’Ikirenga ni we nagize ubuhungiro bwanjye,Kugira ngo namamaze imirimo ye yose.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, amazi y’ababi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzacecekesha.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukureka bitewe n’ubwiyandarike.”