Zaburi 31:1-24

  • Yehova, ni wowe mpungiraho

    • “Ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe” (5)

    • ‘Yehova, Mana y’ukuri’ (5)

    • Imana igira ineza nyinshi (19)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 31  Yehova, ni wowe nahungiyeho.+ Singakorwe n’isoni.+ Unkize kuko ukiranuka.+   Ntega amatwi,*Kandi ubanguke unkize.+ Umbere umusozi mpungiraho. Umbere nk’inzu ikomeye kugira ngo unkize,+   Kuko uri igitare cyanjye kandi akaba ari wowe mpungiraho.+ Uzanyereka inzira kandi unyobore+ ubikoreye izina ryawe.+   Uzankura mu mutego bazaba banteze,+Kuko ari wowe mpungiraho.+   Ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yawe.+ Yehova Mana y’ukuri,* warancunguye.+   Nanga abasenga ibigirwamana bitagira umumaro. Ahubwo niringira Yehova.   Nzishimira cyane urukundo rwawe rudahemuka,Kubera ko wabonye akababaro kanjye.+ Uzi neza agahinda kanjye kenshi.   Ntiwemeye ko ngwa mu maboko y’umwanzi. Watumye mpagarara ahantu hari umutekano.   Yehova, ungirire neza kuko ndi mu bibazo byinshi. Amaso yanjye yarananiwe bitewe n’agahinda kenshi,+ umubiri wanjye wose wacitse intege.+ 10  Ubuzima bwanjye bwashegeshwe n’agahinda,+Kandi mpora ntaka kubera imibabaro.+ Imbaraga zanjye zinshiramo bitewe n’icyaha cyanjye,N’amagufwa yanjye yaranegekaye.+ 11  Abandwanya bose baransuzugura,+Abaturanyi banjye bo bakarushaho. Abo tuziranye mbatera ubwoba,Iyo bambonye mu nzira barampunga.+ 12  Naribagiranye! Ni nkaho napfuye. Meze nk’ikibindi cyamenetse. 13  Numvise ibintu bibi byinshi abantu bavuga,Kandi ibintu bitera ubwoba birangose.+ Iyo bateraniye hamwe kugira ngo bandwanye,Baba bapanga imigambi yo kunyica.+ 14  Ariko Yehova, ni wowe niringira.+ Nzajya mvuga nti: “Uri Imana yanjye.”+ 15  Ubuzima bwanjye buri mu maboko yawe. Nkiza unkure mu maboko y’abanzi banjye n’abantoteza.+ 16  Ngirira neza kuko ndi umugaragu wawe.+ Unkize ubitewe n’urukundo rwawe rudahemuka. 17  Yehova, ningusenga ntukemere ko nkorwa n’isoni.+ Ababi bo bajye bakorwa n’isoni,+Baceceke bashyirwe mu Mva.*+ 18  Ababeshyi bavuga nabi umukiranutsi,+Bakavugana agasuzuguro no kwishyira hejuru. Baragacecekeshwa! 19  Ineza yawe ni nyinshi cyane.+ Abagutinya wababikiye imigisha myinshi.+ Ineza yawe wayigaragaje imbere y’abantu bose.+ 20  Uzabahisha aho uri,+Ubarinde abantu bacura imigambi mibi. Uzabahisha mu nzu yawe,Ubarinde ibitero by’abagizi ba nabi.*+ 21  Yehova nasingizwe,Kuko yangaragarije urukundo rudahemuka+ mu buryo butangaje, igihe nari mu mujyi ugoswe n’abanzi.+ 22  Igihe nari mfite ubwoba bwinshi naravuze nti: “Ndapfuye sinzongera kugaragara imbere yawe.”+ Ariko igihe nagutabazaga, wumvise kwinginga kwanjye.+ 23  Mukunde Yehova mwa ndahemuka ze mwese mwe!+ Yehova arinda abizerwa,+Ariko umuntu wese wishyira hejuru aramuhana bikomeye.+ 24  Mwebwe mwese abategereza Yehova,+Mugire ubutwari kandi mukomere.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “unama untege amatwi.”
Cyangwa “Mana yizerwa.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubarinde amagambo mabi.”