Zaburi 105:1-45
-
Ibyo Yehova akorera abantu be bigaragaza ko ari indahemuka
105 Mushimire Yehova,+ mumusenge muvuga izina rye.
Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+
2 Nimumuririmbire kandi mumusingize,*Mutekereze mwitonze ku mirimo yose itangaje yakoze.+
3 Muterwe ishema n’izina rye ryera.+
Abashaka Yehova bose nibishime.+
4 Nimushake Yehova+ kandi mumusabe ko abaha imbaraga ze.
Buri gihe mujye muhatanira kwemerwa na we.
5 Mwibuke imirimo itangaje yakoze.
Mwibuke ibitangaza bye n’uko yaciye imanza zikiranuka,+
6 Mwebwe abakomoka ku mugaragu w’Imana Aburahamu,+Mwebwe abahungu ba Yakobo, abo yatoranyije.+
7 Yehova ni Imana yacu.+
Ni we ucira imanza abatuye mu isi bose.+
8 Imana ntizigera yibagirwa isezerano ryayo.+
Izibuka isezerano yagiranye n’abantu bayo kugeza iteka ryose.+
9 Izibuka isezerano yagiranye na Aburahamu,+Hamwe n’indahiro yarahiye Isaka.+
10 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.
11 Yatanze iryo sezerano igira iti: “Nzaguha igihugu cy’i Kanani,+Kibe umurage* wawe.”+
12 Ibyo byabaye igihe bari bakiri bake.+
Bari bakiri bake cyane kandi ari abanyamahanga muri icyo gihugu.+
13 Bavaga mu gihugu kimwe bajya mu kindi,Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
14 Nta muntu n’umwe yemereye kubakandamiza.+
Ahubwo yacyashye abami ngo batagira icyo babatwara,+
15 Irababwira iti: “Ntimukore ku bantu banjye natoranyije,Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.”+
16 Yateje inzara mu gihugu,+ibima ibyokurya.*
17 Yohereje umuntu wo kubabanziriza imbere,Ari we Yozefu wagurishijwe akaba umucakara.+
18 Ibirenge bye babihambirije iminyururu,+Ijosi rye barishyira mu byuma.
19 Ijambo rya Yehova ni ryo ryamutunganyije,+Kugeza igihe ibyo Imana yavuze byabereye.
20 Umwami aratuma ngo bamubohore,+Umutware aratuma ngo bamurekure.
21 Yamugize umutware w’urugo rwe,Amuha inshingano yo kuyobora ibyo atunze byose,+
22 Amuha abatware be ngo abategeke uko ashaka,Kandi ajye yigisha ubwenge abakuru bo muri icyo gihugu.+
23 Nuko Abisirayeli baza muri Egiputa,+Maze Yakobo atura mu gihugu cya Hamu ari umunyamahanga.
24 Imana ituma abantu bayo baba benshi cyane.+
Yatumye bakomera baruta abanzi babo.+
25 Yemeye ko Abanyegiputa banga abantu bayo,Bacura imigambi yo kugirira nabi abagaragu bayo.+
26 Yatumye Mose umugaragu wayo,+Na Aroni+ uwo yatoranyije.
27 Bakoreye ibimenyetso byinshi muri bo,*Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu.+
28 Yohereje umwijima maze igihugu kirijima,+Kandi bumviye* amagambo yayo.
29 Amazi y’Abanyegiputa yayahinduye amaraso,Yica amafi yabo.+
30 Igihugu cyabo cyuzuye ibikeri,+Byuzura no mu byumba by’ibwami.
31 Yahamagaye amasazi aryana cyane* araza,Ihamagara n’imibu* ngo ize mu turere twabo twose.+
32 Aho kugusha imvura yagushije urubura,Kandi yohereza imirabyo mu gihugu cyabo.+
33 Yangije imizabibu n’imitini yabo,Kandi ivunagura ibiti byo mu gihugu cyabo.
34 Yahamagaye inzige ziraza,Haza inzige nyinshi cyane.+
35 Zariye ibimera byose byo mu gihugu cyabo,Zirya ibyari byeze ku butaka bwabo byose.
36 Yishe abana bose b’imfura bo mu gihugu cyabo,+Abo ubushobozi bwabo bwo kubyara bwatangiriyeho.
37 Yavanyeyo abantu bayo bafite ifeza na zahabu,+Kandi abantu bose bo mu miryango yabo bari bafite imbaraga.
38 Bamaze kugenda Abanyegiputa barishimye,Kuko Abisirayeli bari babateye ubwoba.+
39 Imana yashyizeho igicu kirabakingiriza,+Ishyiraho n’umuriro wo kubamurikira nijoro.+
40 Barasabye ibazanira inyoni zimeze nk’inkware,*+Kandi yakomezaga kubagaburira ibyokurya bivuye mu ijuru bagahaga.+
41 Yafunguye urutare amazi atangira kududubiza,+Maze atemba nk’uruzi mu turere tw’ubutayu.+
42 Yibutse isezerano ryera yasezeranyije umugaragu wayo Aburahamu,+
43 Maze ikurayo abantu bayo bishimye cyane,+Ikurayo abo yatoranyije barangurura amajwi y’ibyishimo.
44 Yabahaye ibihugu by’abandi bantu.+
Babonye umurage abandi bantu baruhiye.+
45 Yashakaga ko bazajya bubahiriza amabwiriza yayo,+Kandi bakumvira amategeko yayo.
Nimusingize Yah!*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “mumucurangire.”
^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “avuna inkoni bamanikagaho imigati.” Bishobora kuba byerekeza ku nkoni babikagaho imigati.
^ Birashoboka ko ari Abanyegiputa.
^ Birashoboka ko ari Mose na Aroni.
^ Cyangwa “ibibugu.”
^ Ni ubwoko bw’udukoko twabaga muri Egiputa tumeze nk’imibu.
^ Cyangwa “inturumbutsi.”
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.