Zaburi 82:1-8

  • Isengesho ryo gusaba ubutabera

    • Imana ica urubanza hagati y’abameze nk’imana (1)

    • “Muburanire uworoheje” (3)

    • “Mumeze nk’imana” (6)

Indirimbo ya Asafu. 82  Imana ihagaze mu iteraniro ryayo,Iciye urubanza iri hagati y’abameze nk’imana.*   Iravuga iti: “Muzakomeza guca imanza zirimo akarengane mugeze ryari?Kandi se muzakomeza kubera* abantu babi mugeze ryari? (Sela.)   Muburanire uworoheje n’imfubyi. Murenganure udafite kirengera n’umukene.   Mutabare uworoheje n’umukene,Mubakize, mubavane mu maboko y’ababi.”   Abo bacamanza nta cyo bazi kandi nta n’icyo basobanukiwe.Bakomeza kugenda mu mwijima.Nta butabera buriho kandi amategeko ntiyubahirizwa.   “Njye ubwanjye naravuze nti: ‘Mumeze nk’imana,Kandi mwese muri abana b’Imana Isumbabyose.   Nyamara, muzapfa nk’uko abandi bantu bapfa.Muzapfa nk’abandi bayobozi bose.’”   Mana, haguruka ucire isi urubanza,Kuko isi yose ari iyawe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Imana.” Birashoboka ko byerekezaga ku bacamanza ba Isirayeli.
Cyangwa “gutonesha.”