Zaburi 63:1-11

  • Nifuza Imana cyane

    • ‘Urukundo rwawe rudahemuka ni rwiza cyane kuruta ubuzima’ (3)

    • ‘Wampaye ibyiza kurusha ibindi’ (5)

    • Nijoro mu gicuku ntekereza ibyerekeye Imana (6)

    • ‘Mana, nkwizirikaho’ (8)

Indirimbo ya Dawidi. Yayihimbye igihe yari mu butayu bwo mu Buyuda. 63  Mana, uri Imana yanjye. Mpora ngushaka. Ndagukeneye nk’uko umuntu ufite inyota yifuza kunywa amazi. Ndumva nabuze imbaraga bitewe nuko ngukeneye,Aho ndi muri iki gihugu cyumye, kandi kitagira amazi.   Ni yo mpamvu naguhanze amaso uri ahera.Nabonye imbaraga zawe n’icyubahiro cyawe.   Nzagushima kubera ko urukundo rwawe rudahemukaAri rwiza cyane kuruta ubuzima.   Ni yo mpamvu nzagusingiza igihe cyose nzaba nkiriho.Nzagusenga nambaza izina ryawe.   Ndanyuzwe kubera ko wampaye ibyiza kurusha ibindi.Nzarangurura ijwi ry’ibyishimo ngusingiza.   Iyo ndi mu buriri ndyamye ndakwibuka,Kandi nkagutekerezaho nijoro mu gicuku,   Kuko ari wowe umfashaKandi ndangurura ijwi ry’ibyishimo ndi mu mababa yawe.   Mana nkomeza kukwizirikaho,Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kurankomeje.   Ariko abampiga ngo banyice,Bazapfa bajye mu mva. 10  Bazicwa n’inkota,Kandi imbwebwe* zizabarya. 11  Ariko umwami azishimira ibyo Imana izamukorera. Abarahira mu izina ryayo bazayisingiza,Kuko abavuga ibinyoma bazacecekeshwa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ingunzu.”