Zaburi 32:1-11

  • Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe

    • “Nakubwiye icyaha cyanjye” (5)

    • Imana ituma ugira ubushishozi (8)

Zaburi ya Dawidi. Masikili.* 32  Umuntu ugira ibyishimo ni uwababariwe ibyaha bye, n’igicumuro cye kikababarirwa.   Umuntu ugira ibyishimo ni uwo Yehova atabaraho ikosa,Kandi akaba atagira uburiganya.   Igihe nari ngikomeje guceceka, nacitse intege bitewe no guhangayika* umunsi wose.   Ku manywa na nijoro wabaga undakariye, bikamerera nk’umutwaro uremereye. Imbaraga zanjye zanshizemo nk’uko amazi akama mu gihe cy’ubushyuhe bwo mu mpeshyi. (Sela.)   Amaherezo nakubwiye icyaha cyanjye,Sinahisha ikosa ryanjye. Naravuze nti: “Nzabwira Yehova ibyaha byanjye.” Nawe uzabimbabarira. (Sela.)   Ni yo mpamvu umuntu wese w’indahemuka azagusenga,Igihe cyose uzaba ugishobora kuboneka. Ndetse n’ibibazo bimeze nk’umwuzure ntibizamugeraho.   Uri ubwihisho bwanjye,Uzandinda amakuba. Uzankiza maze numve amajwi y’ibyishimo. (Sela.)   Warambwiye uti: “Nzatuma ugira ubushishozi, nkwigishe inzira ukwiriye kunyuramo. Nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.   Ntukabe nk’ifarashi cyangwa inyumbu* zidafite ubwenge,Izo bagomba kugabanya ubukana bwazo bakoresheje imikoba yo mu kanwa cyangwa iyo ku ijosi,Mbere y’uko zikwegera.” 10  Umuntu mubi agira imibabaro myinshi,Ariko uwiringira Yehova azamukunda urukundo rudahemuka. 11  Mwa bakiranutsi mwe, nimwishimire Yehova kandi munezerwe.Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, nimurangurure ijwi ry’ibyishimo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kuniha.”
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.