Zaburi 145:1-21
Zaburi ya Dawidi yo gusingiza.
א [Alefu]
145 Mwami Mana yanjye, nzaguhesha ikuzo,Nsingize izina ryawe kugeza iteka ryose.
ב [Beti]
2 Nzagusingiza umunsi wose.Nzasingiza izina ryawe kugeza iteka ryose.
ג [Gimeli]
3 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane.Gukomera kwe nta wagusobanukirwa.
ד [Daleti]
4 Abantu bazishimira imirimo yawe uko ibihe bizagenda bikurikirana,Kandi bazavuga ibikorwa byawe bikomeye.
ה [He]
5 Bazavuga ubwiza bwawe buhebuje no gukomera kwawe,Kandi batekereze ku mirimo yawe itangaje.
ו [Wawu]
6 Bazavuga ibintu biteye ubwoba wakoze,Kandi nanjye nzamamaza gukomera kwawe.
ז [Zayini]
7 Bazibuka ukuntu ineza yawe ari nyinshi,Kandi bazarangurura amajwi y’ibyishimo kubera gukiranuka kwawe.
ח [Heti]
8 Yehova agira impuhwe n’imbabazi.Atinda kurakara kandi afite urukundo rwinshi rudahemuka.
ט [Teti]
9 Yehova agirira bose neza,Kandi imbabazi ze zigaragarira mu byo akora byose.
י [Yodi]
10 Yehova, ibyo waremye byose bizagusingiza.Indahemuka zawe na zo zizagusingiza.
כ [Kafu]
11 Abantu bazavuga icyubahiro cy’Ubwami bwawe,Kandi bavuge ibyo gukomera kwawe,
ל [Lamedi]
12 Kugira ngo bamenyeshe abantu ibikorwa byawe bikomeye,N’icyubahiro gihebuje cy’Ubwami bwawe.
מ [Memu]
13 Ubwami bwawe buzahoraho iteka ryose,N’ubutware bwawe buzahoraho uko ibihe bizagenda bikurikirana.
ס [Sameki]
14 Yehova aramira abagiye kugwa bose,Kandi aha imbaraga abafite intege nke.
ע [Ayini]
15 Ibiriho byose biguhanga amaso bifite icyizere,Kandi ubiha ibyokurya byabyo mu gihe gikwiriye.
פ [Pe]
16 Upfumbatura ikiganza cyawe,Ugahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose.
צ [Tsade]
17 Yehova akiranuka muri byose,Kandi ni indahemuka mu byo akora byose.
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.Aba hafi y’abamusenga babivanye ku mutima.
ר [Reshi]
19 Ahaza ibyifuzo by’abamutinya.Yumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze akabakiza.
ש [Shini]
20 Yehova arinda abamukunda bose,Ariko ababi azabarimbura.
ת [Tawu]
21 Nzasingiza Yehova.Ibifite ubuzima byose nibisingize izina rye ryera kugeza iteka ryose.