Zaburi 30:1-12

  • Agahinda gaterwa no gupfusha, kazahinduka ibyishimo

    • Kwemerwa n’Imana bihoraho iteka ryose (5)

Indirimbo yo gutaha inzu.* Zaburi ya Dawidi. 30  Yehova, nzagusingiza kuko wanshyize hejuru.Ntiwemeye ko abanzi banjye banyishima hejuru.   Yehova Mana yanjye, naragutakiye nawe urankiza.   Yehova, waranzamuye unkura mu Mva. Watumye nkomeza kubaho unkiza urupfu.*   Nimuririmbire Yehova mumusingiza, mwa ndahemuka ze mwe.Nimusingize izina rye ryera.   Iyo akurakariye biba ari iby’akanya gato,Ariko kwemerwa na we bihoraho iteka ryose. Nimugoroba ushobora kuba uri kurira, ariko mu gitondo ukaba wishimye.   Igihe nari nguwe neza, naravuze nti: “Ibintu byose bizagenda neza.”   Yehova, igihe wari unyishimiye, watumye nkomera nk’umusozi. Ariko igihe wandekaga, nagize ubwoba bwinshi.   Yehova, ni wowe nakomeje gutabaza.Yehova nakomeje kukwinginga ngo ungirire neza.   Ese mpfuye nkajya mu mva, byakumarira iki? Ese umukungugu uzagusingiza? Ese umukungugu ni wo uzavuga ko uri indahemuka? 10  Yehova, unyumve kandi ungirire neza. Yehova, ngwino untabare. 11  Agahinda kanjye wagahinduye ibyishimo.Wanyambuye umwenda w’akababaro,* unyambika umunezero,* 12  Kugira ngo nkuririmbire, ngusingize kandi sinceceke. Yehova Mana yanjye, nzagusingiza kugeza iteka ryose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusengero.”
Cyangwa “utuma ntamanuka ngo njye muri rwa rwobo.”
Cyangwa “ikigunira.”
Cyangwa “umubabaro wanjye wawuhinduye imbyino.”