Zaburi 122:1-9
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu. Ni iya Dawidi.
122 Narishimye ubwo bambwiraga bati:
“Ngwino tujye mu nzu ya Yehova.”+
2 None ubu duhagazeMu marembo yawe Yerusalemu we!+
3 Yerusalemu yubatswe nk’umujyiUfite amazu yegeranye cyane.+
4 Abagize imiryango y’Abisirayeli,Ari yo miryango ya Yah,*Ni ho bazamukaga bajya,Hakurikijwe amabwiriza Imana yabahaye, kugira ngo basingize izina rya Yehova.+
5 Aho ni ho hashyizwe intebe y’imanza,+Ari yo ntebe y’ubwami y’abakomoka kuri Dawidi.+
6 Nimusabire Yerusalemu amahoro.+
Wa mujyi we, abagukunda bazagira umutekano.
7 Amahoro akomeze kuba mu mujyi,*No mu minara yawe hakomeze kuba umutekano.
8 Nzavugira abavandimwe banjye n’incuti zanjye nti:
“Abatuye muri Yerusalemu nibagire amahoro.”
9 Nzakomeza kuyishakira ibyizaKubera ko nkunda inzu ya Yehova Imana yacu.+