Zaburi 111:1-10
111 Nimusingize Yah!*+
א [Alefu]
Nzasingiza Yehova n’umutima wanjye wose,+ב [Beti]
Kandi nzamusingiza ndi mu itsinda ry’abakiranutsi n’aho abantu benshi bateraniye.
ג [Gimeli]
2 Imirimo ya Yehova irakomeye.+
ד [Daleti]
Abayikunda bose bashishikarira kuyimenya.+
ה [He]
3 Ibyo akora ni byiza kandi birahebuje.
ו [Wawu]
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.+
ז [Zayini]
4 Atuma imirimo ye itangaje itibagirana.+
ח [Heti]
Yehova agira impuhwe n’imbabazi.+
ט [Teti]
5 Aha abamutinya ibyokurya.+
י [Yodi]
Ahora yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose.+
כ [Kafu]
6 Yamenyesheje abantu be imirimo ye itangaje,ל [Lamedi]
Igihe yabahaga ibihugu ngo bibe umurage wabo.+
מ [Memu]
7 Ibyo akora byose biba ari ukuri kandi birangwa n’ubutabera.+
נ [Nuni]
Amategeko atanga yose ni ayo kwiringirwa.+
ס [Sameki]
8 Ahora ari ayo kwizerwa uhereye ubu kugeza iteka ryose.
ע [Ayini]
Yashyizweho ashingiye ku kuri no gukiranuka.+
פ [Pe]
9 Yakijije* abantu be.+
צ [Tsade]
Yategetse ko isezerano rye rizahoraho iteka ryose.
ק [Kofu]
Izina rye ni iryera kandi riteye ubwoba.+
ר [Reshi]
10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge.+
ש [Sini]
Abakurikiza amategeko ye bose bagira ubushishozi.+
ת [Tawu]
Nasingizwe iteka ryose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “yacunguye.”