Zaburi 15:1-5

  • Ni nde uzaba mu ihema rya Yehova?

    • Avuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we (2)

    • Ntajya asebanya (3)

    • Ntahindura icyo yasezeranyije, nubwo kugikora byamubera bibi (4)

Indirimbo ya Dawidi. 15  Yehova, ni nde uzaba mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?   Ni umuntu w’indahemuka,*Ukora ibyo gukiranuka,Kandi akavuga ukuri nk’uko kuri mu mutima we.   Ntajya asebanya,Ntajya agirira nabi mugenzi we,Kandi ntajya aharabika inshuti ze.   Yanga umuntu wese ukora ibibi,Ariko akubaha abatinya Yehova. Icyo yasezeranyije ntagihindura, nubwo kugikora byamubera bibi.   Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,Kandi ntiyemera ruswa kugira ngo agire uwo arenganya. Umuntu wese ukora ibyo ntazanyeganyezwa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ugendera mu nzira iboneye.”