Zaburi 69:1-36

  • Isengesho ry’umuntu usaba gutabarwa

    • “Ishyaka mfitiye inzu yawe ni ryinshi cyane” (9)

    • “Gira vuba unsubize” (17)

    • ‘Bampaye divayi isharira’ (21)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo icurangwa mu njyana yitwa “Indabo.”* Ni zaburi ya Dawidi. 69  Mana, nkiza kuko amazi agiye kunyica.+   Narigise mu byondo. Nabuze ubutaka bukomeye nahagararaho.+ Nageze mu mazi maremare,Kandi umugezi warantembanye.+   Naratatse ndaruha,+Maze ndasarara. Nategereje Imana amaso yanjye araruha bitewe n’akababaro.+   Abanyanga nta mpamvu,+Babaye benshi baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye. Abashaka kunyica,Ari bo banyangira ubusa, na bo babaye benshi. Nahatiwe kuriha ibyo ntibye.   Mana, wamenye ubujiji bwanjye,Kandi uzi neza icyaha cyanjye.   Yehova nyiri ingabo, wowe Mwami w’Ikirenga,Abakwiringira ntibagakorwe n’isoni ari njye biturutseho. Mana ya Isirayeli,Abagushaka ntibagasebe ari njye ubiteye.   Abantu barantuka kubera ko ngukorera,+Kandi nakozwe n’isoni bikabije.+   Abo tuvukana bamfata nk’umuntu batazi. Bene mama bambona nk’umunyamahanga.+   Ishyaka mfitiye inzu yawe ni ryinshi cyane,+Kandi ibitutsi bagutuka byangezeho.+ 10  Nicishije bugufi nigomwa kurya no kunywa,*Ariko na byo barabintukiye. 11  Igihe nambaraga imyenda y’akababaro,*Baransuzuguye kandi baranseka. 12  Abicara ku marembo y’umujyi bahora bamvuga,Kandi nabaye indirimbo y’abasinzi. 13  Ariko Yehova, ni wowe ntuye isengesho ryanjye,Kandi rikugereho mu gihe gikwiriye.+ Unsubize ugaragaze ko ari wowe mukiza nyakuri,Kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.+ 14  Nkiza unkure mu byondo,Kugira ngo ntarigita. Unkize abanyangaKandi unkize amazi maremare.+ 15  Ntiwemere ko amazi menshi y’imyuzure antembana,+Cyangwa ngo ndohame,Kandi ntiwemere ko ngwa mu rwobo* ngo amazi yarwo andengere.+ 16  Yehova, nsubiza kuko urukundo rwawe rudahemuka ari rwinshi.+ Unyiteho kuko ufite imbabazi nyinshi.+ 17  Ntunyirengagize kuko ndi umugaragu wawe.+ Gira vuba unsubize kuko ndi mu bibazo bikomeye.+ 18  Ngwino hafi yanjye untabare. Nkiza abanzi banjye.* 19  Uzi ukuntu bantuka, bakankoza isoni kandi bakansebya.+ Abanzi banjye bose urabazi. 20  Igitutsi natutswe cyankomerekeje umutima, kandi cyanteye igisebe kidakira.* Nakomeje gutegereza ko hagira ungirira impuhwe, ariko sinabona n’umwe.+ Nategereje abampumuriza ndaheba.+ 21  Ahubwo bampaye uburozi aho kumpa ibyokurya,+Ngize inyota bampa divayi isharira.+ 22  Ibirori byabo bibabere umutego,Kandi ibituma bamererwa neza na byo bibabere umutego.+ 23  Amaso yabo ahume ntakomeze kureba,Kandi mu rukenyerero rwabo hajye hahora hajegajega. 24  Ubarakarire cyane,Kandi ubahane ufite umujinya.+ 25  Aho batuye uhahindure amatongo,Kandi amahema yabo abure uyaturamo,+ 26  Kuko bakurikiranye uwo wakubise,Kandi bagakomeza kuvuga ububabare bw’abo wakomerekeje. 27  Ubahane bikomeye bitewe n’ibyaha byabo,Kandi ntubone ko ari abakiranutsi. 28  Bahanagurwe mu gitabo cy’ubuzima,*+Kandi ntibakandikwe hamwe n’abakiranutsi.+ 29  Ariko ndababaye kandi ndaribwa.+ Mana, koresha imbaraga zawe zo gukiza maze undinde. 30  Nzaririmbira Imana nsingiza izina ryayo,Kandi nzayishimira nyiheshe icyubahiro. 31  Ibyo ni byo bizashimisha Yehova kurusha ibitambo by’ibimasa,Ndetse kurusha ikimasa kibyibushye gifite amahembe n’ibinono.+ 32  Abicisha bugufi bazabibona bishime. Mwa bashaka Imana mwe, nimugire ubutwari. 33  Yehova yumva abakene,+Kandi rwose ntazirengagiza abantu be bafunzwe.+ 34  Ijuru n’isi nibimusingize.+ Inyanja n’ibirimo byose na byo nibimusingize, 35  Kuko Imana izakiza Siyoni,+Ikongera kubaka imijyi y’i Buyuda. Bazahatura bahigarurire. 36  Abakomoka ku bagaragu bayo bazaharagwa,+Kandi abakunda izina ryayo+ bazahatura.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “indabo z’amarebe.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihe nariraga kandi nkigomwa kurya no kunywa.”
Cyangwa “ibigunira.”
Uko bigaragara aha berekeza ku mva.
Cyangwa “uncungure.”
Cyangwa “nageze ubwo niheba.”
Cyangwa “igitabo cy’abazima.”