Zaburi 24:1-10
-
Umwami ufite icyubahiro yinjira mu marembo
-
‘Isi ni iya Yehova’ (1)
-
Indirimbo ya Dawidi.
24 Isi n’ibiyiriho byose ni ibya Yehova.Ubutaka n’ababutuyeho na byo ni ibye.
2 Kuko yashyize ubutaka bwumutse hejuru y’inyanja akabukomeza,Kandi yabushyize hejuru y’imigezi arabushimangira.
3 Ni nde uzazamuka akajya ku musozi wa Yehova?Kandi se ni nde uzahagarara ahantu he hera?
4 Ni umuntu wese ukora ibikorwa byiza kandi ufite umutima utanduye,Utararahiye ibinyoma mu izina ryanjye,*Cyangwa ngo arahire agamije kubeshya.
5 Azabona umugisha uturuka kuri Yehova,Kandi Imana yo mukiza we, izabona ko ari umukiranutsi.
6 Abamushaka ni uko bitwara.Mana ya Yakobo, abo ni bo bashaka kwemerwa nawe. (Sela.)
7 “Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.Nimwaguke mwa marembo ya kera mwe,Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!”
8 “Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde?”
“Ni Yehova ukomeye kandi w’umunyambaraga.Ni Yehova, intwari ku rugamba.”
9 “Nimwigire hejuru mwa marembo mwe.Nimwaguke, mwa marembo ya kera mwe,Kugira ngo Umwami ufite icyubahiro yinjire!”
10 “Uwo Mwami ufite icyubahiro ni nde?”
“Ni Yehova nyiri ingabo, we Mwami ukomeye.” (Sela.)
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubuzima bwanjye.” Byerekeza ku buzima bwa Yehova uwo muntu arahira.