Zaburi 96:1-13

  • “Muririmbire Yehova indirimbo nshya”

    • Yehova akwiriye gusingizwa cyane (4)

    • Izindi mana abantu basenga nta cyo zimaze (5)

    • Musenge Imana mwambaye imyambaro yera (9)

96  Muririmbire Yehova indirimbo nshya. Isi yose niririmbire Yehova.   Muririmbire Yehova, musingize izina rye. Buri munsi mujye muvuga ubutumwa bwiza bw’ukuntu akiza.   Mubwire abatuye isi icyubahiro cye,Mubwire abantu bose imirimo itangaje yakoze.   Yehova arakomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane. Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.   Imana zose abantu basenga nta cyo zimaze,Ariko Yehova we yaremye ijuru.   Afite ububasha n’icyubahiro.Imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.   Mwa bantu bo mu isi mwe, muhe Yehova ibimukwiriye.Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.   Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.Muze mu nzu ye* muzanye impano.   Musenge Yehova mwambaye imyambaro yera.*Mwebwe mwese abatuye ku isi nimumutinye. 10  Mubwire abantu bose muti: “Yehova yabaye umwami. Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega. Azacira abantu bo ku isi imanza zikiranuka.” 11  Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba. 12  Imisozi n’ibiyiriho nibyishime. Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangururire Imana ijwi ry’ibyishimo, 13  Kuko Yehova aje.Aje gucira isi urubanza. Azacira abatuye ku isi urubanza rukiranuka,Kandi abantu azabacira urubanza ruhuje n’ubudahemuka bwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “muze mu bikari by’inzu ye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko Imana yera cyane.”