Zaburi 17:1-15

  • Isengesho ryo gusaba kurindwa

    • “Wasuzumye umutima wanjye” (3)

    • “Mu mababa yawe” (8)

Isengesho rya Dawidi. 17  Yehova, umva kwinginga kwanjye ngusaba ubutabera. Tega amatwi gutabaza kwanjye. Umva isengesho ryanjye ngutura nta buryarya.+   Ncira urubanza rutabera.+ Amaso yawe arebe ibikwiriye.   Wasuzumye umutima wanjye. Nijoro warangenzuye,+Urantunganya.+ Wabonye ko ntigeze ntekereza gukora ibidakwiriye,Kandi sinzavuga ibibi.   Nanone ku birebana n’ibyo abantu bakora,Nirinze ibikorwa by’abambuzi kuko numviye ijambo ryawe.+   Umfashe nkomeze gukora ibyo ushaka,Kugira ngo ntateshuka nkareka kukumvira.+   Mana yanjye, nzagusenga kuko uzansubiza.+ Ntega amatwi* wumve amagambo yanjye.+   Nyereka ibikorwa bitangaje bigaragaza urukundo rwawe rudahemuka.+ Ni wowe ukiza abashakira ubuhungiro mu kuboko kwawe kw’iburyo,Bahunga abakwigomekaho.   Mana yanjye ndinda nk’uko urinda imboni y’ijisho ryawe,+Umpishe mu mababa yawe.+   Ndinda unkize abantu babi bangabaho ibitero. Nkiza abanzi banjye bankikije kugira ngo batanyica.+ 10  Imitima yabo yabaye ikinya. Amagambo yabo yuzuyemo kwiyemera. 11  Dore baratugose.+ Baduhozaho amaso bashaka kutugirira nabi.* 12  Buri wese muri bo ameze nk’intare ishaka gutanyagura inyamaswa yafashe,Cyangwa intare ikiri nto itegerereje aho yihishe, kugira ngo igire icyo ifata. 13  Yehova, haguruka ubarwanye+ kandi ubatsinde,Maze ubankize ukoresheje inkota yawe. 14  Yehova, nkiza ukoresheje ukuboko kwawe. Nkiza abantu b’iyi si bashishikazwa gusa n’ibyiza by’ubu buzima.+ Bahaze ibintu byiza utanga,+Kandi babiraga abana babo benshi. 15  Ariko njye nkora ibikwiriye kandi ni byo bituma unyishimira. Nkanguka nzi ko uri kumwe nanjye kandi numva nyuzwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “unama untege amatwi.”
Cyangwa “bashaka kudukubita hasi.”