Zaburi 34:1-22
Zaburi ya Dawidi. Yayanditse yerekeza ku byabaye igihe yiyoberanyaga akigira nk’umusazi imbere ya Abimeleki, bigatuma Abimeleki amwirukana maze akigendera.
א [Alefu]
34 Nzasingiza Yehova igihe cyose.Nzahora mushimira.
ב [Beti]
2 Nzavuga ibintu bitangaje Yehova yakoze.Abicisha bugufi bazabyumva maze bishime.
ג [Gimeli]
3 Nimufatanye nanjye gusingiza Yehova.Nimuze dufatanye maze dusingize izina rye.
ד [Daleti]
4 Nasenze Yehova maze aransubiza,
Ankiza ibyanteraga ubwoba byose.
ה [He]
5 Abakwiringira bagira ibyishimo.Ntibazakorwa n’isoni.
ז [Zayini]
6 Uworoheje* yaratabaje maze Yehova arumva,
Amukiza amakuba ye yose.
ח [Heti]
7 Umumarayika wa Yehova arinda abamutinya,Kandi arabakiza.
ט [Teti]
8 Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.Umuntu umuhungiraho agira ibyishimo.
י [Yodi]
9 Mutinye Yehova mwa bera be mwe,Kuko abamutinya nta cyo babura.
כ [Kafi]
10 Intare zikiri nto kandi zifite imbaraga zarashonje,Ariko abashaka Yehova bo nta kintu cyiza bazabura.
ל [Lamedi]
11 Bana banjye nimuze muntege amatwi.Nzabigisha gutinya Yehova.
מ [Memu]
12 Niba ushaka kubaho wishimye,Kandi ukaba wifuza kubaho igihe kirekire ubayeho neza,
נ [Nuni]
13 Ujye urinda ururimi rwawe kugira ngo rutavuga ibibi,Kandi wirinde, kugira ngo utavuga ibinyoma.
ס [Sameki]
14 Ujye wirinda gukora ibibi maze ukore ibyiza,Ushake amahoro kandi uyaharanire.
ע [Ayini]
15 Amaso ya Yehova ari ku bakiranutsi,Kandi arabumva iyo bamutakiye.
פ [Pe]
16 Ariko Yehova arwanya abakora ibibi,Kugira ngo abarimbure, ntibazongere kwibukwa mu isi.
צ [Tsade]
17 Abakiranutsi batakiye Yehova arabumva,Maze abakiza ibibazo byabo byose.
ק [Kofu]
18 Yehova aba hafi y’abantu bababaye.Akiza abafite agahinda.
ר [Reshi]
19 Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,Ariko Yehova abimukiza byose.
ש [Shini]
20 Arinda amagufwa ye yose.Nta na rimwe ryavunitse.
ת [Tawu]
21 Ibyago ni byo bizica umuntu mubi,Kandi abanga abakiranutsi bazahamwa n’icyaha bahanwe.
22 Yehova akiza abagaragu be.*Nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahamwa n’icyaha.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Uko bigaragara aha byerekeza ku mwanditsi w’iyi zaburi.
^ Cyangwa “acungura abagaragu be.”