Zaburi 52:1-9

  • Niringira urukundo rudahemuka rw’Imana

    • Umuburo ku bantu birata ibibi (1-5)

    • Abantu babi biringira ubutunzi (7)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Masikili.* Iyi ni zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe Dowegi w’Umwedomu yazaga akabwira Sawuli ko Dawidi yari yageze kwa Ahimeleki.+ 52  Wa munyambaraga we, kuki wirata ibibi?+ Urukundo rudahemuka rw’Imana yacu ruhoraho iteka ryose.+   Ururimi rwawe rutyaye nk’icyuma cyogosha.+ Rucura imigambi mibi kandi rurariganya.+   Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza. Ukunda kubeshya aho kuvugisha ukuri. (Sela)   Ukunda amagambo mabi,Kandi ururimi rwawe rurariganya.   Ni yo mpamvu Imana izakurimbura.+ Izagufata ikuvane mu ihema ryawe.+ Izagukuraho ntiwongere kubarizwa mu bantu bazima.+ (Sela)   Abakiranutsi bazabireba batinye+Kandi bazaguseka bavuge bati:+   “Dore umuntu utarashakiye ubuhungiro ku Mana,+Ahubwo akiringira ubutunzi bwe bwinshi,+Kandi akishingikiriza ku migambi ye mibi.”   Ariko njye nzamera nk’igiti cyiza cy’umwelayo kiri mu nzu y’Imana. Niringiye ko Imana izakomeza kungaragariza urukundo rudahemuka+ iteka ryose.   Nzagusingiza iteka ryose kubera ibyo wakoze.+ Nzagaragaza ko niringira izina ryawe,+Ndi kumwe n’indahemuka zawe.

Ibisobanuro ahagana hasi