Zaburi 2:1-12

  • Yehova n’uwo yatoranyije

    • Yehova azaseka abategetsi b’ibihugu (4)

    • Yehova yimika umwami (6)

    • Nimwubahe uwo mwana (12)

2  Ni iki gitumye ibihugu bivurungana?Kandi se ni iki gitumye abantu batekereza ibitagira umumaro?   Abami b’isi bariteguye,N’abategetsi bishyize hamwe,Kugira ngo barwanye Yehova n’uwo yatoranyije.*   Baravuga bati: “Nimuze duce iminyururu batuboheshejeKandi twikureho imigozi batuzirikishije.”   Uwashyizwe ku ntebe y’Ubwami mu ijuru azabaseka,Kandi Yehova na we azabaseka.   Icyo gihe azababwirana uburakari,Kandi uburakari bwe buzabatera ubwoba bwinshi.   Azababwira ati: “Ni njye wiyimikiye umwami,Mwimikira kuri Siyoni ari wo musozi wanjye wera.”   Reka mbabwire umwanzuro wa Yehova:Yarambwiye ati: “Uri umwana wanjye,Uyu munsi nabaye papa wawe.   Ngaho nsaba maze nzaguhe ibihugu byose bibe umurage wawe,Nguhe n’isi yose ibe umutungo wawe.   Uzamenaguza ibihugu inkoni y’Ubwami kandi y’icyuma.Uzabijanjagura nk’uko umuntu amenagura ikibindi.” 10  None rero mwa bami mwe, mugaragaze ubwenge!Mwa bacamanza bo mu isi mwe, nimwemere gukosorwa. 11  Mukorere Yehova mutinya,Mumwubahe cyane mwishimye. 12  Nimwubahe uwo mwana kugira ngo Imana itarakara,Mukarimbuka mwese,Kuko Imana irakarira vuba abayirwanya. Abagira ibyishimo ni abayihungiraho!

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Kristo.”