Zaburi 94:1-23
94 Yehova Mana, wowe wishyura abantu babi ibyo bakoze,+Wowe uhana ababi ubahora ibyaha byabo, igaragaze!
2 Haguruka wowe Mucamanza w’isi,+Ukorere abishyira hejuru ibimeze nk’ibyo bakoze.+
3 Yehova, ababi bazageza ryari?
Koko ababi bazishyira hejuru bageze ryari?+
4 Bakomeza gusukiranya amagambo, bagakomeza kuvuga biruka.
Inkozi z’ibibi zose zikomeza kwirarira.
5 Yehova, bakomeza kugirira nabi abantu bawe,+Kandi bakomeza kubabaza abo wagize umurage wawe.
6 Bica umupfakazi n’umunyamahanga,Bakica n’imfubyi.
7 Baravuga bati: “Yah* ntabireba,+Kandi Imana ya Yakobo ntibibona.”+
8 Mwebwe bantu badatekereza nimusobanukirwe ibi,Mwa bantu batagira ubwenge mwe, muzagira ubushishozi ryari?+
9 Ese uwashyizeho ugutwi ntashobora kumva?
Cyangwa uwaremye ijisho ntashobora kureba?+
10 Ese ukosora abantu bo ku isi ntashobora gucyaha?+
Ni na we wigisha abantu ubwenge.+
11 Yehova azi ibyo abantu batekereza,Azi ko ari umwuka gusa.+
12 Yah, umuntu ugira ibyishimo ni uwo ukosora,+Kandi ukamwigisha amategeko yawe,+
13 Kugira ngo umuhe gutuza igihe azaba ahanganye n’ibibazo,Kugeza igihe ababi bazagwira mu mwobo.+
14 Yehova ntazareka abantu be,+Kandi ntazigera atererana abo yagize umurage we.+
15 Imanza zizongera kuba imanza zikiranuka,Kandi abakiranutsi bazazishyigikira.
16 Ni nde uzamfasha kurwanya ababi?
Ni nde uzahaguruka akamfasha kurwanya abakora ibibi?
17 Iyo Yehova atantabara,Mba narapfuye mu kanya gato!+
18 Yehova, ubwo navugaga ngo: “Ndi kunyerera,”
Wakomeje kunshyigikira, ungaragariza urukundo rudahemuka.+
19 Igihe imihangayiko yambanaga myinshi,Warampumurije numva ndatuje.+
20 Ntuzigera ukorana n’abategetsi* babi,Kuko bapanga umugambi wo guteza ibibazo bitwaje amategeko.+
21 Bagaba ibitero bikaze ku bakiranutsi,+Kandi abantu badafite icyaha bakabakatira urwo gupfa.+
22 Ariko Yehova azambera ubuhungiro,Kandi Imana yanjye izambera igitare mpungiraho.+
23 Izatuma ibikorwa byabo bibi bibagaruka,+Kandi ibibi byabo ni byo izakoresha ibarimbura.
Yehova Imana yacu azabakuraho.+