Zaburi 85:1-13
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni indirimbo y’abahungu ba Kora.+
85 Yehova, wagiriye neza igihugu cyawe.+
Wagaruye abakomoka kuri Yakobo bari barajyanywe mu bindi bihugu.+
2 Wababariye abantu bawe amakosa yabo.
Watwikiriye ibyaha byabo byose.+ (Sela)
3 Warifashe ureka kugira umujinya.
Wisubiyeho ntiwakomeza kurakara cyane.+
4 Mana Mukiza wacu, ongera utwemere,*Kandi ntukomeze kuturakarira.+
5 Ese uzakomeza kutugirira umujinya kugeza iteka ryose?+
None se uzakomeza kuturakarira ibihe byose?
6 Rwose uzongere udusubize imbaragaKugira ngo tukwishimire.+
7 Yehova, tugaragarize urukundo rudahemuka,+Kandi udukize.
8 Nzumva ibyo Yehova Imana y’ukuri azavuga,Kuko azabwira abantu be n’indahemuka ze iby’amahoro,+Ariko na bo ntibazongere kwiyiringira.+
9 Ni ukuri, Imana ihora yiteguye gukiza abayitinya+Kugira ngo ihabwe icyubahiro mu gihugu cyacu.
10 Abantu bazagaragarizanya urukundo* kandi ntibazahemukirana.
Bazaba ari abakiranutsi kandi hazabaho amahoro.+
11 Ubudahemuka buzaba bwinshi nk’ibyatsi byo ku isi,Kandi gukiranuka kw’Imana kuzagaragarira bose nk’uko urumuri rumurika ku isi ruturutse mu ijuru.+
12 Ni ukuri Yehova azatanga ibyiza,+Kandi igihugu cyacu kizera cyane.+
13 Gukiranuka kuzagendera imbere ye,+Kandi kuzamutunganyiriza inzira.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “dukoranyirize hamwe utugarure.”
^ Cyangwa “urukundo rudahemuka.”