Zaburi 116:1-19

  • Indirimbo yo gushimira

    • ‘Yehova nzamwitura iki?’ (12)

    • ‘Nzanywera ku gikombe yampaye kugira ngo mushimire ko yankijije’ (13)

    • “Ibyo nasezeranyije Yehova nzabisohoza” (14, 18)

    • Iyo indahemuka zipfuye, biba ari igihombo (15)

116  Nkunda Yehova kuko anyumva.Iyo mwinginze ngo amfashe,   Antega amatwi.Igihe cyose nkiriho nzajya musenga.   Ni nkaho urupfu rwari rwanzirikishije imigozi,Kandi nari ngeze mu mimerere ibabaje nkaho ndi mu Mva. Imibabaro n’agahinda byari byandenze.   Ariko nasenze Yehova mwinginga Nti: “Yehova, mbabarira unkize!”   Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka.Imana yacu ni Imana igira imbabazi.   Yehova arinda abataraba inararibonye. Nari nazahaye maze arankiza.   Reka ntuze,Sinongere guhangayika kuko Yehova yangiriye neza.   Wankijije urupfu,Umpanagura amarira, kandi urinda ikirenge cyanjye gusitara.   Nzakorera Yehova igihe cyose nzaba nkiriho. 10  Naravuze kuko nari nizeye ko Imana iri bumfashe.Nari mbabaye cyane. 11  Nari mfite ubwoba bwinshi “Maze ndavuga nti: ‘Umuntu wese ni umubeshyi.’” 12  Ibyiza byose Yehova yankoreyeNzabimwitura iki? 13  Nzanywera ku gikombe yampaye kugira ngo mushimire ko yankijije,Kandi nzasenga mvuga izina rya Yehova. 14  Ibyo nasezeranyije Yehova nzabisohoza.Nzabisohoza ndi imbere y’abantu be bose. 15  Iyo indahemuka za Yehova zipfuye,Aba agize igihombo gikomeye. 16  Yehova,Ni ukuri ndi umugaragu wawe. Ndi umugaragu wawe, nkaba umuhungu w’umuja wawe. Ni wowe wabohoye imigozi yari imboshye. 17  Nzagutambira igitambo cy’ishimwe.Yehova, nzagusenga mvuga izina ryawe. 18  Ibyo nasezeranyije Yehova nzabisohoza.Nzabisohoza ndi imbere y’abantu be bose, 19  Mu bikari by’inzu ya Yehova,Hagati muri wowe Yerusalemu. Nimusingize Yah!

Ibisobanuro ahagana hasi