Zaburi 90:1-17

  • Imana ihoraho iteka, umuntu akabaho igihe gito

    • Imyaka igihumbi ni nk’ejo hashize (4)

    • Umuntu abaho imyaka 70 cyangwa 80 (10)

    • “Twigishe uko twakwitwara neza mu myaka dushigaje kubaho” (12)

Isengesho rya Mose, umuntu w’Imana y’ukuri.+ 90  Yehova, watubereye ubuhungiro+ mu bihe byose.   Imisozi itarabaho,Utararema isi n’ubutaka,+Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.+   Utuma abantu basubira mu mukungugu. Uravuga uti: “Musubire mu mukungugu mwa bana b’abantu mwe.”+   Ubona ko imyaka igihumbi ari nk’ejo hashize.+ Kuri wowe aba ari nk’amasaha make ya nijoro.   Ubakuraho mu kanya gato bagashira+ nk’uko ibitotsi bishira vuba. Mu gitondo baba bameze nk’ibyatsi bitangiye kumera.+   Mu gitondo bizana indabo kandi bigatohagira,Ariko nimugoroba bigakubitwa n’izuba maze bikuma.+   Ni ukuri uburakari bwawe bwatumazeho,+Kandi umujinya wawe waduteye ubwoba cyane.   Amakosa yacu yose urayazi,+N’ibyo dukorera mu bwihisho byose ubishyira ahabona.+   Iminsi yacu yose yaragabanutse bitewe n’umujinya wawe. Imyaka y’ubuzima bwacu ishira mu kanya gato, nk’uko umuntu yinjiza umwuka akawusohora. 10  Imyaka tubaho ni 70,Twagira imbaraga zidasanzwe ikaba 80.+ Nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro,Kuko ishira vuba, tukaba turigendeye.+ 11  Ni nde ushobora kumenya uko uburakari bwawe bungana? Umujinya wawe ni mwinshi kandi rwose ukwiriye gutinywa cyane.+ 12  Twigishe uko twakwitwara neza mu myaka dushigaje kubaho,+Kugira ngo tube abanyabwenge. 13  Yehova, ongera utugirire neza!+ Koko ibi bizageza ryari?+ Girira imbabazi abagaragu bawe.+ 14  Mu gitondo ujye utugaragariza urukundo rudahemuka rwinshi,+Kugira ngo turangurure ijwi ry’ibyishimo kandi tunezerwe+ mu myaka yose tuzamara. 15  Utume tugira ibyishimo bihwanye n’iminsi yose wamaze utubabaza,+Imyaka yose twamaze turi mu bibazo.+ 16  Abagaragu bawe babone ibikorwa byawe,Kandi abana babo babone ubwiza bwawe buhebuje.+ 17  Yehova Mana utugirire neza,Kandi utume tugira icyo tugeraho mu byo dukora. Rwose utume ibyo dukora byose bigenda neza.+

Ibisobanuro ahagana hasi