Zaburi 90:1-17
Isengesho rya Mose, umuntu w’Imana y’ukuri.
90 Yehova, watubereye ubuhungiro mu bihe byose.
2 Imisozi itarabaho,Utararema isi n’ubutaka,Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana.
3 Utuma abantu basubira mu mukungugu.Uravuga uti: “Musubire mu mukungugu mwa bana b’abantu mwe.”
4 Ubona ko imyaka igihumbi ari nk’ejo hashize.Kuri wowe aba ari nk’amasaha make ya nijoro.
5 Ubakuraho mu kanya gato bagashira nk’uko ibitotsi bishira vuba.Mu gitondo baba bameze nk’ibyatsi bitangiye kumera.
6 Bikazana indabo kandi bigatohagira.Ariko nimugoroba bikubitwa n’izuba maze bikuma.
7 Ni ukuri uburakari bwawe bwatumazeho,Kandi umujinya wawe waduteye ubwoba cyane.
8 Amakosa yacu yose urayazi,N’ibyo dukorera mu bwihisho byose ubishyira ahabona.
9 Iminsi yacu yose yaragabanutse bitewe n’umujinya wawe.Imyaka y’ubuzima bwacu ishira mu kanya gato, nk’uko umuntu yinjiza umwuka akawusohora.
10 Imyaka tubaho ni 70,Twagira imbaraga zidasanzwe ikaba 80,
Nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro,Kuko ishira vuba, tukaba turigendeye.
11 Ni nde ushobora kumenya uko uburakari bwawe bungana?
Umujinya wawe ni mwinshi kandi rwose ukwiriye gutinywa cyane.
12 Twigishe uko twakwitwara neza mu myaka dushigaje kubaho,Kugira ngo tube abanyabwenge.
13 Yehova, ongera utugirire neza! Koko ibi bizageza ryari?
Girira imbabazi abagaragu bawe.
14 Mu gitondo utugaragarize urukundo rudahemuka rwinshi,Kugira ngo turangurure ijwi ry’ibyishimo kandi tunezerwe mu myaka yose tuzamara.
15 Utume tugira ibyishimo bihwanye n’iminsi yose wamaze utubabaza,Imyaka yose twamaze turi mu bibazo.
16 Abagaragu bawe babone ibikorwa byawe,Kandi abana babo babone ubwiza bwawe buhebuje.
17 Yehova Mana utugirire neza,Kandi utume tugira icyo tugeraho mu byo dukora.
Rwose utume ibyo dukora byose bigenda neza.