Zaburi 19:1-14

  • Ibyo Imana yaremye n’amategeko yayo bitanga ubuhamya

    • “Ijuru rigaragaza icyubahiro cy’Imana” (1)

    • Amategeko atunganye ya Yehova atuma umuntu yongera kugira imbaraga (7)

    • “Ibyaha nkora ntabizi” (12)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi. 19  Ijuru rigaragaza icyubahiro cy’Imana,Ikirere kikerekana ibyo yakoze.*   Buri munsi utuma ijwi ryabyo risohoka,Kandi buri joro rihishura ko Imana ifite ubwenge bwinshi.   Nta magambo bivuga,Kandi ijwi ryabyo ntiryumvikana.   Nyamara ubuhamya bwabyo bwageze hirya no hino ku isi,Ubutumwa bwabyo bugera ku mpera y’isi yose ituwe. Mu ijuru ni ho Imana yashyize izuba.   Rimeze nk’umukwe usohotse mu cyumba yateguriwe,Cyangwa umuntu ufite imbaraga wiruka mu nzira yishimye.   Rituruka ku mpera imwe y’ijuru,Rigasoreza urugendo rwaryo ku yindi mpera,Kandi nta kintu cyihisha ubushyuhe bwaryo.   Amategeko ya Yehova aratunganye, atuma umuntu wacitse intege yongera kugira imbaraga. Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.   Amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima.Amategeko ya Yehova ntiyanduye, atuma umuntu asobanukirwa.   Kubaha Yehova cyane ni byiza, bihoraho iteka. Amategeko ya Yehova ni ay’ukuri, yose arakiranuka. 10  Ni meza cyane kurusha zahabu,Ndetse arusha agaciro zahabu nyinshi itavangiye.Aryohereye kurusha ubuki, ubuki bw’umushongi butonyanga. 11  Ni yo yigishije umugaragu wawe kwirinda ibintu bibi,Kuyakurikiza bihesha imigisha myinshi. 12  Ese hari umuntu ushobora kumenya amakosa yose akora? Ujye umbabarira ibyaha nkora ntabizi, 13  Kandi undinde ibikorwa by’ubwibone,Ntiwemere ko bintegeka. Ni bwo nzaba umuntu ukwiriye,Kandi nzakomeza kuba inyangamugayo, simbarweho ibyaha bikomeye.* 14  Yehova Gitare cyanjye n’Umucunguzi wanjye,Ibyo mvuga n’ibyo ntekereza bigushimishe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imirimo y’amaboko yayo.”
Cyangwa “ibyaha byinshi.”