Zaburi 42:1-11

  • Musingize Imana kuko ari Umukiza uhebuje

    • Nifuza cyane kugukorera Mana nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi (1, 2)

    • “Ni iki gitumye niheba?” (5, 11)

    • “Nzategereza Imana” (5, 11)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora. Masikili.* 42  Nk’uko imparakazi yifuza cyane amazi,Ni ko nanjye nifuza cyane kugukorera Mana!   Nk’uko umuntu ufite inyota yifuza kunywa amazi, ni ko nanjye nifuza gushaka Imana. Mana ihoraho, nzaza ryari ngo njye imbere yawe?   Singishobora kurya, ahubwo ndara ndira amanywa n’ijoro.Umunsi wose abantu baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?”   Dore ibintu nibuka nkababara cyane:Ndibuka ukuntu najyaga njyana n’abantu benshi,Nkabagenda imbere, njyenda gahoro gahoro, tugiye mu nzu y’Imana,Tukagenda turangurura amajwi y’ibyishimo kandi dushimira Imana,Tumeze nk’abantu benshi bari mu birori.   None se ni iki gitumye niheba? Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite? Nzategereza Imana.Nzongera nyisingize kuko ari yo mukiza wanjye uhebuje.   Mana yanjye, ndumva nihebye. Ni yo mpamvu nkwibuka.Nkwibuka ndi mu karere ka Yorodani no hejuru y’umusozi wa Herumoni,Nkakwibuka ndi ku musozi wa Misari.*   Ndumva urusaku rw’amazi menshi.Ni urusaku rw’amazi yawe menshi amanuka ahantu hahanamye. Ibibazo byambanye byinshi, bimbera nk’imivumba y’amazi yawe.   Ku manywa, Yehova azangaragariza urukundo rwe rudahemuka,Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye. Nzasenga Imana yandemye.   Nzabwira Imana yo gitare cyanjye nti: “Kuki wanyibagiwe? Kuki mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?” 10  Abanzi banjye barandwanya* bakantuka.Umunsi wose baba bamwaza bavuga bati: “Imana yawe iri he?” 11  Ni iki gitumye niheba? Ni iki kiri gutuma numva nta mahoro mfite? Nzategereza Imana.Nzongera nyisingize kuko ari yo mukiza wanjye uhebuje, ikaba ari na yo Mana yanjye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ku musozi muto.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ni nkaho bajanjagura amagufwa yanjye.”