Zaburi 148:1-14
148 Nimusingize Yah!*
Mwebwe abari mu ijuru, nimusingize Yehova.+
Nimumusingize mwebwe abari ahasumba ahandi.
2 Nimumusingize mwebwe mwese bamarayika be.+
Nimumusingize mwebwe mwese ngabo ze.+
3 Wa zuba we, nawe wa kwezi we, nimumusingize.
Mwa nyenyeri mwese mwe, nimumusingize.+
4 Nimumusingize mwebwe majuru asumba ayandi majuru,Namwe mwa mazi yo hejuru y’amajuru mwe.
5 Ibyo byose nibisingize izina rya Yehova,Kuko ari we wategetse bikaremwa.+
6 Ni we utuma bigumaho kugeza iteka ryose.+
Yatanze itegeko kandi ntirizavaho.+
7 Nimusingize Yehova mwebwe abari mu isi.
Mwa bisimba binini byo mu nyanja mwe, namwe mwese mazi maremare cyane, nimumusingize.
8 Mwa mirabyo mwe, mwa rubura mwe, mwa bicu mwe,Namwe mwa miyaga ikaze mwe, mukora ibihuje n’ijambo rye.+
9 Mwa misozi mwe, mwa dusozi mwe,+Mwa biti by’imbuto mwe, namwe mwese biti by’amasederi.+
10 Mwa nyamaswa mwe,+ mwa matungo mwe,Mwa bikururuka mwe, namwe mwa nyoni mwe.
11 Mwa bami bo mu isi mwe, namwe mwese abantu bo ku isi,Mwa batware mwe, namwe mwese bacamanza bo ku isi.+
12 Mwa basore mwe, namwe nkumi,Mwa basaza mwe, namwe bana.
13 Ibyaremwe byose nibisingize izina rya Yehova,Kuko izina rye ari ryo ryonyine riri hejuru hadashyikirwa.+
Icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.+
14 Azongerera imbaraga abantu be,*Kugira ngo indahemuka ze zose zihabwe icyubahiro,Ari bo bana ba Isirayeli, kandi akaba ari bo bamuhora hafi.
Nimusingize Yah!*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “azashyira hejuru ihembe ry’ubwoko bwe.”
^ Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.