Zaburi 64:1-10

  • Imana indinda ibitero bangabaho mu ibanga

    • “Imana izabarashisha umwambi” (7)

Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni zaburi ya Dawidi. 64  Mana, ndagutakiye nyumva.+ Ndinda kugira ngo umwanzi wanjye atantera ubwoba.   Ndinda imigambi y’abakora ibibi,+Undinde n’abagizi ba nabi.   Batyaza indimi zabo nk’inkota,Bakavuga amagambo akomeretsa ameze nk’imyambi barashe,   Kugira ngo bibasire mu ibanga umuntu w’inyangamugayo. Bamurasa bamutunguye kandi ntibatinya.   Bakomeza gucura imigambi mibi,Bavugana uko bahisha imitego yabo. Baba bavuga bati: “Nta wuzayibona!”+   Baba bashakisha ibindi bintu bibi bakora. Bahisha imigambi mibi,+Kandi nta wapfa kumenya ibyo buri wese muri bo atekereza.   Ariko Imana izabarashisha umwambi ibatunguye,+Maze ibakomeretse.   Ibyo bavuga ni byo bizatuma bagwa.+ Ababareba bose bazabasuzugura kandi babazungurize umutwe.   Abantu bose bazagira ubwoba,Maze bavuge ibyo Imana yakoze,Kandi bazasobanukirwa neza imirimo yayo.+ 10  Umukiranutsi azishima bitewe n’ibyo Yehova yakoze kandi azamuhungiraho.+ Abantu bose b’inyangamugayo bazishima.

Ibisobanuro ahagana hasi