Zaburi 64:1-10
-
Imana indinda ibitero bangabaho mu ibanga
-
“Imana izabarashisha umwambi” (7)
-
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ni zaburi ya Dawidi.
64 Mana, ndagutakiye nyumva.+
Ndinda kugira ngo umwanzi wanjye atantera ubwoba.
2 Ndinda imigambi y’abakora ibibi,+Undinde n’abagizi ba nabi.
3 Batyaza indimi zabo nk’inkota,Bakavuga amagambo akomeretsa ameze nk’imyambi barashe,
4 Kugira ngo bibasire mu ibanga umuntu w’inyangamugayo.
Bamurasa bamutunguye kandi ntibatinya.
5 Bakomeza gucura imigambi mibi,Bavugana uko bahisha imitego yabo.
Baba bavuga bati: “Nta wuzayibona!”+
6 Baba bashakisha ibindi bintu bibi bakora.
Bahisha imigambi mibi,+Kandi nta wapfa kumenya ibyo buri wese muri bo atekereza.
7 Ariko Imana izabarashisha umwambi ibatunguye,+Maze ibakomeretse.
8 Ibyo bavuga ni byo bizatuma bagwa.+
Ababareba bose bazabasuzugura kandi babazungurize umutwe.
9 Abantu bose bazagira ubwoba,Maze bavuge ibyo Imana yakoze,Kandi bazasobanukirwa neza imirimo yayo.+
10 Umukiranutsi azishima bitewe n’ibyo Yehova yakoze kandi azamuhungiraho.+
Abantu bose b’inyangamugayo bazishima.