Zaburi 123:1-4
Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
123 Ni wowe ndeba,+Wowe wicaye ku ntebe y’ubwami mu ijuru.
2 Nk’uko abagaragu bahanga amaso shebuja,N’umuja agahanga amaso nyirabuja,Ni ko natwe duhanga amaso Yehova Imana yacu,+Kugira ngo atugirire neza.+
3 Yehova, tugirire neza. Rwose tugirire neza,Kuko twasuzuguwe bikabije.+
4 Abirasi baradusetse cyane,N’abibone baradusuzugura bikabije.